Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye icyemezo cyafashwe na M23 cyo kuvana ingabo zayo mu Mujyi wa Walikare mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro, ndetse n’icy’igisirikare cya DRC (FARDC) cyo guhagarika ibitero byacyo.
Umujyi wa Walikare muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru wari uherutse gufatwa n’Umutwe wa M23 mu cyumweru twaraye dusoje, aho uyu mutwe wari watangaje ko wafashe uyu mujyi nyuma y’ibikorwa by’ubunyamaswa byari bikomeje gukorwa na FARDC n’abambari bayo.
Ku wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, Ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze itangazo rivuga ko mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bigamije kugarura amahoro, ryafashe icyemezo cyo kurekura uyu Mujyi wa Walikare.
Mu itangazo ry’iki cyemezo, AFC/M23 yari yahamagariye Leta n’imiryango inyuranye gushyiraho ingamba zigamije kwizeza umutekano abaturage bo muri uyu mujyi.
Iki cyemezo cyo kurekura Walikare, cyashimwe na Guverinoma y’u Rwanda, nk’uko bikubiye mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025.
Iri tangazo rifite umutwe ugira uti “U Rwanda rwishimiye intambwe imaze guterwa muri DRC”, ritangira rigira riti “U Rwanda rwishimiye itangazo rya M23 ryerekeye kuvana ingabo zayo mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’ibiganiro byo kugarura amahoro.”
Nanone u Rwanda “Rwishimiye kandi itangazo rya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo rivuga ko ibikorwa byose by’ibitero byakorwaga na FARDC na Wazalendo bihagaritswe.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga kandi ko iyemeje gukorana n’impande zose kugira ngo imyanzuro yafashwe yubahirizwe, by’umwihariko mu rwego rwo kubahiriza amasezerano nk’uko biteganywa n’Inama y’Abakuru b’lbihugu bya EAC na SADC hamwe n’izindi gahunda zigamije gukemura ibibazo binyuze mu nzira irambye ya politiki n’umutekano mu karere.
U Rwanda rwatangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, hateganyijwe Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango ya EAC na SADC yiga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RADIOTV10