Sunday, September 8, 2024

U Rwanda rwahaye imfashanyo y’ibiribwa by’arenga miliyoni 450Frw Igihugu cyugarijwe n’amapfa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yashyigikije iya Zambia inkunga ya toni 1 000 z’ibigori bifite agaciro k’Ibihumbi 370$, mu rwego rwo gufasha iki Gihugu guhangana n’amapfa acyugarije, igisezeranya ko kifatanyije na cyo.

Iyi nkunga ya Guverinoma y’u Rwanda, yatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo wari uhagarariye u Rwanda, mu gihe yayishyikirije Visi Perezida wa Zambia, Mutale Nalumango.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo, yavuze ko iyi nkunga u Rwanda rwayitanze mu rwego rwo kwifatanya n’iki Gihugu cyugarijwe n’iki kibazo cy’amapfa.

Yagize ati “Uyu munsi u Rwanda rwifatanyije na Zambia, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda nashyikirije toni 1 000 z’ibigori Visi Perezida wa Zambia Nalumango, mu kubaha ubufasha muri ibi bihe by’amapfa.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, yavuze ko kubera ubufatanye bw’ibi Bihugu byombi, bizakomeza gusangira akabisi n’agahiye. Ati “Dusangiye imbogamizi mu cyizere n’ubumwe.”

Iyi nkunga igizwe n’imifuka ibihumbi 20 y’ibilo 50 by’ibigori kuri buri umwe, aho ifite agaciro k’ibihumbi 370 USD [arenga miliyoni 450 Frw].

Visi Perezida wa Zambia, Mutale Nalumango yavuze ko iyi nkunga Igihugu cyabo cyahawe n’u Rwanda, izagifasha mu rugamba kirimo cyo guhangana n’inzara yugarije abaturage.

Yavuze ko iyi nkunga igaragaza umubano n’ubucuti byiza bisanzwe biri hagati ya Zambia n’u Rwanda, ndetse ashimira iki Gihugu kuba cyifatanyije n’icyabo muri ibi bihe by’amajye.

Ati “Mureke tuzirikane akamaro ko gushyira hamwe mu bihe by’amajye. Mureke dukomeza gufatana urunana no gukorera hamwe mu kubaka ahazaza hazira amapfa no gutereranwa mu gihe abantu bakeneye ubufasha.”

Visi Perezida wa Zambia, Nalumango yasabye Ikigo Gishinzwe imicungire y’ibikorwa by’ubutabazi, guhita gishaka uburyo iyi mfashanyo y’Ibigori u Rwanda rwatanze, ihita igezwa ku baturage bayikeneye kurusha abandi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia yavuze ko iyi mfashanyo yatanzwe mu rwego rwo kwifatanya n’iki Gihugu mu mapfa
Visi Perezida wa Zambia yashimye u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts