Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

U Rwanda rwahaye imfashanyo y’ibiribwa by’arenga miliyoni 450Frw Igihugu cyugarijwe n’amapfa

radiotv10by radiotv10
19/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
U Rwanda rwahaye imfashanyo y’ibiribwa by’arenga miliyoni 450Frw Igihugu cyugarijwe n’amapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yashyigikije iya Zambia inkunga ya toni 1 000 z’ibigori bifite agaciro k’Ibihumbi 370$, mu rwego rwo gufasha iki Gihugu guhangana n’amapfa acyugarije, igisezeranya ko kifatanyije na cyo.

Iyi nkunga ya Guverinoma y’u Rwanda, yatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo wari uhagarariye u Rwanda, mu gihe yayishyikirije Visi Perezida wa Zambia, Mutale Nalumango.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo, yavuze ko iyi nkunga u Rwanda rwayitanze mu rwego rwo kwifatanya n’iki Gihugu cyugarijwe n’iki kibazo cy’amapfa.

Yagize ati “Uyu munsi u Rwanda rwifatanyije na Zambia, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda nashyikirije toni 1 000 z’ibigori Visi Perezida wa Zambia Nalumango, mu kubaha ubufasha muri ibi bihe by’amapfa.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, yavuze ko kubera ubufatanye bw’ibi Bihugu byombi, bizakomeza gusangira akabisi n’agahiye. Ati “Dusangiye imbogamizi mu cyizere n’ubumwe.”

Iyi nkunga igizwe n’imifuka ibihumbi 20 y’ibilo 50 by’ibigori kuri buri umwe, aho ifite agaciro k’ibihumbi 370 USD [arenga miliyoni 450 Frw].

Visi Perezida wa Zambia, Mutale Nalumango yavuze ko iyi nkunga Igihugu cyabo cyahawe n’u Rwanda, izagifasha mu rugamba kirimo cyo guhangana n’inzara yugarije abaturage.

Yavuze ko iyi nkunga igaragaza umubano n’ubucuti byiza bisanzwe biri hagati ya Zambia n’u Rwanda, ndetse ashimira iki Gihugu kuba cyifatanyije n’icyabo muri ibi bihe by’amajye.

Ati “Mureke tuzirikane akamaro ko gushyira hamwe mu bihe by’amajye. Mureke dukomeza gufatana urunana no gukorera hamwe mu kubaka ahazaza hazira amapfa no gutereranwa mu gihe abantu bakeneye ubufasha.”

Visi Perezida wa Zambia, Nalumango yasabye Ikigo Gishinzwe imicungire y’ibikorwa by’ubutabazi, guhita gishaka uburyo iyi mfashanyo y’Ibigori u Rwanda rwatanze, ihita igezwa ku baturage bayikeneye kurusha abandi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia yavuze ko iyi mfashanyo yatanzwe mu rwego rwo kwifatanya n’iki Gihugu mu mapfa
Visi Perezida wa Zambia yashimye u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 14 =

Previous Post

Impamvu Ibihugu bisanganywe umubano mwiza na America bitanyuzwe n’icyemezo cya Trump

Next Post

Umunyarwenya uzwi mu Rwanda ari mu byishimo ku ntambwe yateye

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwenya uzwi mu Rwanda ari mu byishimo ku ntambwe yateye

Umunyarwenya uzwi mu Rwanda ari mu byishimo ku ntambwe yateye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.