U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 19 cy’impunzi n’abimukira baturutse muri Libya, kigizwe n’abantu 119 bakomoka mu Bihugu bitanu biganjemo abo muri Sudani.
Ni abantu bakiriwe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, ahari abayobozi mu nzego no mu Miryanyo inyuranye, nk’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Phillipe Habinshuti.
Iki cyiciro cya 19 cy’impunzi n’abimukira bavuye muri Libya, kigizwe n’abantu 119 bakomoka mu Bihugu bitanu byo ku Mugabane wa Afurika, byose bimaze igihe byarazahajwe n’ibibazo by’umutekano.
Barimo 41 bakomoka muri Sudani, 36 bo muri Eritrea, 12 bakokoma muri Somalia, 17 bakomoka muri Ethiopia ndetse n’abandi 13 bakomoka muri Sudani y’Epfo.
Amakuru dukesha Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, agaragaza ko kuva u Rwanda rwatangira kwakira impunzi n’abimukira baturuka muri Libya, hamaze kwakirwa abarenga 2 400.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi igira iti “Itsinda rya mbere ry’abantu 66 ryageze mu Rwanda tariki 26 Nzeri 2019. Kuva icyo gihe abarenga 2 400 bamaze kwakirwa, barimo 1 835 babonye Ibihugu bibakira.”
Amasezerano y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) yo kwakira izi mpunzi n’abimukira baheze muri Libya, aherutse no kongerwa, aho azageza tariki 31 Ukuboza 2025.
RADIOTV10