Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo, yasezerewe na Algeria muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika, nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-0.
Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2023 mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Tunisia.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze muri 1/4 nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu ya Tanzania muri 1/8, ejo hashize, iyitsinze amaseti 3-1 mu gihe ikipe y’igihugu ya Algeria, yo yageze muri 1/4 isezereye ikipe y’igihugu ya Ghana.
Ni umukino utari woroshye kuko wabonaga ko amakipe yombi afite ishyaka, gusa Algeria ikarusha cyane ubunararibonye ikipe y’u Rwanda igizwe ahanini n’abakinnyi bakiri bato.
Ikipe y’igihugu ya Algeria ni yo yegukanye iseti ya mbere ku manota 25 kuri 18 y’u Rwanda.
Iseti ya 2 byashobokaga ko yegukanwa n’abasore b’u Rwanda kuko hari aho bagize amanota 24, mu gihe Algeria yo yari ifite 20, ariko birangira bakuyemo icyo kinyuranyo maze begukana iyo seti ku manota 27 kuri 25 y’u Rwanda.
Abasore b’u Rwanda babaye nk’abacika intege ahanini kubera iseti bari babuze, maze bituma banatakaza iya gatatu ku manota 25-16.
Nyuma yo kubura amahirwe yo kwerekeza muri 1/2, u Rwanda rurahatanira imyanya myiza kuva ku mwanya wa 5-8.
RADIOTV10RWANDA