Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibyatangajwe n’iya Leta Zunze Ubumwe za America ko Ingabo zarwo zarashe mu nkambi zicumbikiwemo Abanyekongo bakuwe mu byabo n’intambara, bamwe bakahaburira ubuzima; ivuga ko ari ibirego by’ibinyoma bidafite ishingiro.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, risubiza iryashyizwe hanze n’Ishami rya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America rishinzwe ububanyi n’Amahanga ku wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi.
Iri tangazo ry’u Rwanda ritangira rivuga ko irya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya USA ryagiye hanze nta n’iperereza rikozwe rikaza ryegeka ku Rwanda ibi bikorwa byatwaye ubuzima bwa bamwe mu bari mu nkambi.
Rigakomeza rigira riti “U Rwanda ntirwaryozwa uruhare mu gutera ibisasu mu nkambi ziri muri Goma, cyangwa umutekano no gutsindwa bya Guverinoma ya DRC.”
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko ari kenshi Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyahawe gasopo kibuzwa gukomeza kwegereza imbunda za rutura hafi y’inkambi zicumbikiwemo abavuye mu byabo, kandi ko byavuzwe n’imiryango inyuranye ikorera i Goma, irimo n’uw’Abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières).
Iti “Ibi byakurikiwe n’iraswa ry’amasasu yahitanye amagana y’abaturage barimo n’aba, cyane ko bari no mu bagenderewe kugirirwa nabi, ndetse n’abarashwe bari mu myigaragambyo barashwe na FARDC ifatanyije n’Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri DRC.”
U Rwanda rukavuga ko mbere na mbere hakwiye kubanza gukorwa iperereza kandi hagatangazwa ibyarivuyemo ndetse hakagaragazwa n’ibyabaye mu kuri.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko kuba Guverinoma ya USA ikomeje kurushinja ibinyoma muri Congo, bimaze kumenyerwa, bityo ko ntawe byagatunguye.
Iti “Gusa ibi bitiza umurindi uruhare n’umwanya Guverinoma ya DRC ihagazemo, nko kwishyira hamwe kwa FARDC n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, Wazalendo, Abacancuro b’Abanyaburayi, Ingabo za SADC n’iz’u Burundi.”
U Rwanda rukomeza ruvuga ko uruhande rwafashwe na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, rukomeza kwibazwaho ku bunyangamugayo bwayo nk’umuhuza mu karere, ndetse rukanakomeza gutesha agaciro uruhare yakagize mu gushaka umuti w’amahoro.
U Rwanda kandi rukomeza rugaragaza uburyarya bw’Umuryango Mpuzamahanga mu bibazo byo muri Congo, rukavuga ko uyu Muryango wakunze kuvuga ko ushyigikiye inzira z’amahoro na Politiki zafashwe n’akarere, ariko ukaba waragiye ubirengaho ukanashyigikira imbaraga za gisirikare zikomeje gutuma ibintu bizamba mu burasirazuba bwa DRC, ku buryo ababarirwa mu za miliyoni bari mu buzima bw’akangaratete.
Rugakomeza rwibutsa ko Perezida Félix Tshisekedi n’ubutegetsi bwa Congo, bakunze gukangisha u Rwanda kuzarutera no gukuraho ubutegetsi bwarwo, bityo ko rutazatezuka ku gufata ingamba zo kurinda ubusugire bwaro n’umutekano w’abarutuye.
RADIOTV10