Kenya: Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko inyamaswa nyinshi muri Pariki ikomeye zahitanywe n’ibiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Kenya yanyomoje amakuru yavugaga ko umwuzure watewe n’imvura nyinshi watwaye inyamaswa ziganjemo iz’ibikururanda zo muri Pariki nkuru y’Igihugu.

Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye amakuru ko inyamaswa zo muri Pariki Nkuru y’Igihugu z’ibikururanda nk’inzoka, ibiziramire, ingona ndetse n’izindi; zatwawe n’imyuzure yibasiye iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Ikigo gishinzwe ingoro Ndangamurage muri Kenya, cyatangaje ko imvura yaguye itigeze igira ingaruka ku bukerarugendo, kuko inyamaswa mu maparike zose zimeze neza kandi zicungiwe umutekano, ndetse ko n’iyo myuzure itigeze izigeramo.

Pariki y’Igihugu yo mu murwa mukuru i Nairobi, ni yo isurwa cyane na bamukerarugendo, kuko ifite umwihariko wo kubamo cyane ibikururanda nk’inzoka z’inkazi, ingona, utunyamasyo ndetse n’izindi nyamaswa zigenda zikambakamba.

Ni mu gihe imvura imaze iminsi igwa muri Kenya imaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 210, mu gihe abagera mu bihumbi 270 bari mu nkambi kubera gusenyerwa n’imvura.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Comments 1

  1. Mehdi Mountather says:

    Natural disasters of God’s punishments since Noah’s flood to this day in islam to avoid death by floods strong earthquakes tsunami volcano lightning tornadoes heatwave hailstones fires cyclone hurricane snow and sand storms Covid-19 meteorite non-Muslims to convert to Islam and Muslims to apply the Quran 100% in Rwanda and in the 7 continents May 5, 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru