Rubavu: Abanyonzi bavuze icyo babona cyihishe inyuma ibyo bahanirwa bo batabona nk’amakosa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara ibintu ku magare bo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batumva uko bacibwa amande yo kubangamira urujya n’uruza mu mihanda y’ibitaka isanzwe inyuramo ibinyabiziga bicye, bakavuga ko hari icyo babone kibyihishe inyuma.

Aba banyonzi bavuga ko barembejwe n’amande bacibwa ngo batwaye imizigo minini cyangwa idahagaritse, mu gihe baba bari mu mihanda y’ibitaka.

Izindi Nkuru

Bavuga kandi ko imizigo batwara baba bayishoboye nk’uko amabwiriza bahawe ngo abibasaba naho guhagarika imizigo muri bene iyo mihanda y’ibitaka ngo ahubwo ni byo bishobora kubateza impanuka, bakavuga ko ahubwo babona ari nk’uburyo ababikora bakoresha bwo gushaka kubirukana mu muhanda kubera inyungu zabo bwite.

Bavuga ko iyo babafatiye muri aya makosa, babaca amande utayabonye igare rye bakarijyana bakarifunga mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ariko ko hari bamwe bakoresha amanyanga kugira ngo bayasubizwe.

Umwe ati “Wabona utarabyihanganira ukanyura mu za panya ukanyura nko ku nshuti zawe ukongeraho utundi duceri kugira ngo ubone iryo gare. Nyine ureba nka munywanyi wawe, mbese ntavuze byinshi njyewe bararinyatse mbonye ibyumweru bibiri ari byinshi kandi ndi kurera indahekana, ninjirira umuntu ahita areba umupolisi ahita arimpesha ubwo bigenda ari ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw).”

Undi ati “Ni abapolisi ba Busasamana gusa babikora nta bandi babikora. Baratujengereje mbese twarumiwe ni ubusambo bukomeye cyane.”

Hakizimana Bernard uyobora Ihuriro ry’abatwara amagare mu Karere ka Ruvavu, avuga ko batigeze batanga amabwiriza yo gutwara imizigo ihagaritse muri bene iyo mihanda ndetse ko batari bakamenye icyo kibazo ariko ko bagiye gukorana n’izindi nzego kugira ngo gikemurwe.

Ati “N’ababa babahana ntabwo tuzi abo ari bo kuko ntabwo byemewe kuko ahubwo bahagaritse ari mu gitaka bakora impanuka. Icyo turi bukore nta kindi ni ukuzamuka tukajyayo kuko turiho ku bw’inyungu z’abo duhagarariye tubereye abayobozi.”

Uyu muyobozi w’Abanyonzi, avuga ko nubwo bamwe mu batwara imizigo bagaragaza ko bagomba gutwara imizigo bashoboye, ariko ibiro ntarengwa byemerewe igare bitagomba kurenza 100 mu gihe bamwe mu batwara amagare bo batabikozwa bakavuga ko ibyo bilo ari bike cyane.

Bavuga ko na bo baba bashaka imibereho bituo ko badakwiye kuburabuzwa

 

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 2

  1. NIYOMURENGEZI Jehovanise says:

    Hello ibyo nugushaka kababangamira kuko akazi karabuze naho gasigariye barigushaka uko bakicusha abaturage inzara kdi kuva kare kose babikora ntacyo byari bitwaye ntanumuturage bibangamiye usibye gahunda yo kwicisha abaturage inzara ntakosa ririmo rwose gutwara Imizigo kwigare 🤷

  2. Habimfura Alexis says:

    Nahano Kirehe ku’murenge wa Nyamugari aba police baho baratuzengereje urahaca sa 18:00 zitaranarengaho n’umunota n’umwe bakaba baragufashe ngo urigutwara Igare n’ijoro Amande akaba akuvuyemo kd mubyukuri murabiziko na sa 18:30 haba hakibona mukwiye kudukorera ubuvugizi kuko aka n’akarenga ubanza iyi Leta yacu idashaka ko tubaho none ko mbona ibintu byose byabaye icyaha tuzakora iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru