Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Abanyonzi bavuze icyo babona cyihishe inyuma ibyo bahanirwa bo batabona nk’amakosa

radiotv10by radiotv10
04/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
2
Rubavu: Abanyonzi bavuze icyo babona cyihishe inyuma ibyo bahanirwa bo batabona nk’amakosa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara ibintu ku magare bo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batumva uko bacibwa amande yo kubangamira urujya n’uruza mu mihanda y’ibitaka isanzwe inyuramo ibinyabiziga bicye, bakavuga ko hari icyo babone kibyihishe inyuma.

Aba banyonzi bavuga ko barembejwe n’amande bacibwa ngo batwaye imizigo minini cyangwa idahagaritse, mu gihe baba bari mu mihanda y’ibitaka.

Bavuga kandi ko imizigo batwara baba bayishoboye nk’uko amabwiriza bahawe ngo abibasaba naho guhagarika imizigo muri bene iyo mihanda y’ibitaka ngo ahubwo ni byo bishobora kubateza impanuka, bakavuga ko ahubwo babona ari nk’uburyo ababikora bakoresha bwo gushaka kubirukana mu muhanda kubera inyungu zabo bwite.

Bavuga ko iyo babafatiye muri aya makosa, babaca amande utayabonye igare rye bakarijyana bakarifunga mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ariko ko hari bamwe bakoresha amanyanga kugira ngo bayasubizwe.

Umwe ati “Wabona utarabyihanganira ukanyura mu za panya ukanyura nko ku nshuti zawe ukongeraho utundi duceri kugira ngo ubone iryo gare. Nyine ureba nka munywanyi wawe, mbese ntavuze byinshi njyewe bararinyatse mbonye ibyumweru bibiri ari byinshi kandi ndi kurera indahekana, ninjirira umuntu ahita areba umupolisi ahita arimpesha ubwo bigenda ari ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw).”

Undi ati “Ni abapolisi ba Busasamana gusa babikora nta bandi babikora. Baratujengereje mbese twarumiwe ni ubusambo bukomeye cyane.”

Hakizimana Bernard uyobora Ihuriro ry’abatwara amagare mu Karere ka Ruvavu, avuga ko batigeze batanga amabwiriza yo gutwara imizigo ihagaritse muri bene iyo mihanda ndetse ko batari bakamenye icyo kibazo ariko ko bagiye gukorana n’izindi nzego kugira ngo gikemurwe.

Ati “N’ababa babahana ntabwo tuzi abo ari bo kuko ntabwo byemewe kuko ahubwo bahagaritse ari mu gitaka bakora impanuka. Icyo turi bukore nta kindi ni ukuzamuka tukajyayo kuko turiho ku bw’inyungu z’abo duhagarariye tubereye abayobozi.”

Uyu muyobozi w’Abanyonzi, avuga ko nubwo bamwe mu batwara imizigo bagaragaza ko bagomba gutwara imizigo bashoboye, ariko ibiro ntarengwa byemerewe igare bitagomba kurenza 100 mu gihe bamwe mu batwara amagare bo batabikozwa bakavuga ko ibyo bilo ari bike cyane.

Bavuga ko na bo baba bashaka imibereho bituo ko badakwiye kuburabuzwa

 

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 2

  1. NIYOMURENGEZI Jehovanise says:
    2 years ago

    Hello ibyo nugushaka kababangamira kuko akazi karabuze naho gasigariye barigushaka uko bakicusha abaturage inzara kdi kuva kare kose babikora ntacyo byari bitwaye ntanumuturage bibangamiye usibye gahunda yo kwicisha abaturage inzara ntakosa ririmo rwose gutwara Imizigo kwigare 🤷

    Reply
  2. Habimfura Alexis says:
    2 years ago

    Nahano Kirehe ku’murenge wa Nyamugari aba police baho baratuzengereje urahaca sa 18:00 zitaranarengaho n’umunota n’umwe bakaba baragufashe ngo urigutwara Igare n’ijoro Amande akaba akuvuyemo kd mubyukuri murabiziko na sa 18:30 haba hakibona mukwiye kudukorera ubuvugizi kuko aka n’akarenga ubanza iyi Leta yacu idashaka ko tubaho none ko mbona ibintu byose byabaye icyaha tuzakora iki?

    Reply

Leave a Reply to Habimfura Alexis Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 2 =

Previous Post

Hatangajwe icyatumye Umuvinyo ushushanya amaraso ya Yezu uba imbonekarimwe muri Kiliziya ya Uganda

Next Post

Kenya: Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko inyamaswa nyinshi muri Pariki ikomeye zahitanywe n’ibiza

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko inyamaswa nyinshi muri Pariki ikomeye zahitanywe n’ibiza

Kenya: Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko inyamaswa nyinshi muri Pariki ikomeye zahitanywe n’ibiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.