Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’ibihimbano bikomeje gucurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) rinenga u Rwanda uko rufata abasaba ubuhungiro rikanabiruregaho mu nkiko zo mu Bwongereza, nyamara rikorana na rwo muri gahunda y’abimukira bavanwa muri Libya.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda, ryarutse mu Biro by’Umuvugizi wayo mu masaha akuze yo kuri uyu wa 11 Kamena 2024.
Ni nyuma y’uko UNHCR yongeye kwitambika umugambi w’u Rwanda n’u Bwongereza, wo kohereza abimukira n’impunzi, binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ritangira rivuga ko “UNHCR ibeshya. Umuryango ukomeje kujyana ibirego by’ibihimbano mu Nkiko z’u Bwongereza ku birebana n’uburyo abashaka ubuhungiro bafatwa, nyamara ukomeje gukorana natwe mu kuzana abimukira bavuye muri Libya kugira ngo babone ahantu hatekanye mu Rwanda, banyuzwa ngo bazabone Ibihugu bibakira.”
Guverinoma y’u Rwanda yagarutse kuri kimwe mu bishingirwaho na UNHCR kijyanye n’umuntu umwe wimwe ubuhungiro muri Seychelles, nyuma UNHCR yo muri Afurika y’Epfo ikemeza ko uwo mugabo yoherezwa mu Rwanda ariko bitigeze biganirizwaho Guverinoma y’u Rwanda cyangwa ngo igire uruhare mu ifatwa ry’icyo cyemezo, ndetse ko itigeze inabivuganaho na UNHCR.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igira iti “Uru ni rumwe mu ngero z’ibirego byinshi bidafite ishingiro byagiye bitwibasira bizamuwe na UNHCR.” Ikanavuga ko hari n’urundi rwatanzwe ruvuga ko u Rwanda rwanze kwakira itsinda ry’impunzi z’Abarundi, nyamara bo batarigeze banasaba ubuhungiro, ahubwo bakaba bararenze ku mategeko y’abinjira n’abasohoka mu Rwanda.
Guverinoma iti “Ibi bikomeza kuba agahomamunwa iyo ukomeza gusiga icyasha u Rwanda nk’iki kandi ubu ari Igihugu gicumbikiye impunzi zibarirwa mu bihumbi mirongo z’abaturanyi bacu b’Abarundi bakomeje kubaho batekanye mu Gihugu cyacu.”
Nanone kandi hari ibindi birego by’ibinyoma bishingira ku bantu binjira mu Rwanda batujuje ibisabwa nk’abashyitsi barugendereye cyangwa nk’abashaka ubuhungiro, kimwe n’abaruvamo ku bushake bwabo.
U Rwanda ruti “Rwose, ibi ntibikwiye gutangwaho ingero. Nk’uko twabivuze kenshi, u Rwanda ntirushobora gusubiza inyuma abashaka ubuhungiro.”
Rugakomeza rugira ruti “UNHCR isa nk’aho ishaka kujya kunengera Inkiko zo mu Bwongereza umutekano w’u Rwanda. Ikibazo cyakunze kugaragara cyane kuva u Rwanda rwakwinjira mu masezerano n’u Bwongereza yo kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro, hashingiwe ku byigaragaza by’uburyo duha ituze abo baba bahunze ibibazo by’amakimbirane.”
U Rwanda rusoza ruvuga ko ruzakomeza gutanga umusanzu mu kubahiriza amasezerano rwashyizeho umukono arebana n’impunzi, kandi rukazakomeza gucungira umutekano no guha amahirwe abaruhungiyemo bose, nk’uko rutahwemye kubikora mu myaka 30 ishize.
RADIOTV10