Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwatangiza urugamba rwo guharika Jenoside muri Congo?- Umusesenguzi avuze uko abibona

radiotv10by radiotv10
30/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwatangiza urugamba rwo guharika Jenoside muri Congo?- Umusesenguzi avuze uko abibona
Share on FacebookShare on Twitter

Umusesenguzi mu mibanire mpuzamahanga y’Ibihugu, avuga ko u Rwanda ruramutse rugiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhagarika Jenoside iri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, nta sakirirego rwaba rukoze, kuko impamvu yabyo igaragarira buri wese.

John Mugabo usanzwe yumvikana mu busesenguzi bw’imibanire y’Ibihugu, yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023 mu kiganiro cyatambutse ku Televiziyo y’Igihugu.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma yuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugararaga ibikorwa byo gutoteza no kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Nanone kandi Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ku bya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu aherutse gushyira hanze itangazo rigaragaza ko hatagize igikorwa mu Burasirazuba bwa Congo, byumwihariko mu gace ka Ituri, haba Jenoside.

Mu cyumweru gishize kandi umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanya akarengane gakorerwa abavuga Ikinyarwanda byumwihariko b’Abatutsi bakomeje kwicwa kuva cyera, watangaje byeruye ko ugiye gutangiza urugamba rwo guhagarika Jenoside iri gukorerwa Abatutsi mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa Congo.

Umusesenguzi John Mugabo avuga ko n’igihe Jenoside Yakorerwaga Abatutsi yabaga, hari haratanzwe raporo nyinshi zigaragaza ko ibyariho bitutumba mu Rwanda ko bizavamo Jenoside ariko amahanga agakomeza kubitera umugongo.

Avuga ko n’izi raporo zigaragaza ibibera muri Congo, zidakwiye kugira abo zihuma amaso ngo bareke gutabara byumwihariko ariko ko ku isonga hakaba hagomba kuza ba nyiri ikibazo.

Ati “Abantu bicwa muri Congo bafite abana, bafite inshingano zo guhaguruka bakarwana ku buzima bwabo n’ubw’ababyeyi babo. Ibyo ni insingano abantu badakwiye kwicara ngo basabe.”

John Mugabo avuga ko aho bigeze muri Congo, hakwiye gukoreshwa imbaraga z’imirwano kuko iz’amasezerano zanze kandi abantu bakaba bakomeje kwicwa.

Ati “Ntabwo umuntu yaba ari guhira mu nzu, umwaka umwe ushize ngo ujye aho wumva ko ikibazo cy’umuriro kizakemurirwa mu nama.”

Uyu musesenguzi uvuga ko M23 na yo yatinze gutangaza uru rugamba rwo guhagarika Jenoside, avuga ko n’ibindi Bihugu bifite umutima utabara byari bikwiye kwinjira muri iki kibazo.

Ati “N’u Rwanda [ndabivuga nkuko mbyumva] kuko n’ubundi barushinja…byaruta tubikoreye rimwe kuko impamvu iragaragara, Isi irayibona.”

Uyu musesenguzi yabajijwe niba ibi bidashobora gutera intambara y’akarere mu gihe, avuga ko iyo hari ikibazo nk’iki, hakoreshwa inzira zinyuranye mu kugitorera umuti zirimo iza dipolomasi, ariko ko iyo zanze zose, hari n’indi nzira ishobora kunyurwa.

Ati “N’iyi rero ni inzira kandi irakoreshwa yo gukemura ikibazo kubera ko izindi nzira zose zageragejwe zanze kandi ntawuzitayeho. Ntibikwiye kuba ikibazo kuko ubikoze intambara ishobora kuba, utanabikoze intambara yaba, ubwo se aho kugira ngo ushye uri mu nzu ntiwasanga umuriro aho uri wa mugani ukawuzimirizayo.”

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko itifuza na rimwe kuba yashoza intambara ku Gihugu cy’igituranyi, icyakora ko igihe cyose rwayishorwaho, rwayirwana kuko rufite ubushobozi buhagije.

Umusesenguzi John Mugabo (Photo/Igihe)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace

Next Post

Hatangajwe ibihano byahawe Kiyovu kubera ibitutsi nyandagazi by’abafana bayo

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’abafana ba Kiyovu batutse Mukansanga byageze ku rundi rwego, Guverinoma yabivuzeho

Hatangajwe ibihano byahawe Kiyovu kubera ibitutsi nyandagazi by’abafana bayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.