Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje amakuru yavugaga ko RDF yaba iri gutanga umusada mu guhosha imyigaragambyo iri kubera i Maputo mu Murwa Mukuru wa Muzambique, ivuga ko ari ikinyoma.
I Maputo muri Mozambique hamaze iminsi hari kuba imyigaragambyo yadutse nyuma y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu yegukanywe na Daniel Chapo usanzwe ari uwo mu ishyaka riri ku butegetsi Frelimo rikaba n’irya Filipe Nyusi asimbuye.
Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi by’umwihariko Venãnçio Mondilane wo mu ishyaka ryitwa PODEMOS, ntibakozwa ibyavuye muri aya matora, bavuga ko yabayemo uburiganya, ari na byo byatumye muri iki Gihugu haduka imyigaragambyo.
Ni imyigaragambyo yibasira abanyamahanga baba muri iki Gihugu barimo n’Abanyarwanda, aho abanyagihugu bo muri Mozambique, bibasira ibikorwa byabo nk’ubucuruzi.
Ku rubuga nkoranyambaga, hakwirakwiye amakuru avuga ko Ingabo z’u Rwanda zisanzwe ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu butumwa bw’amahoro, zaba zagiye i Maputo gutanga umusada wo guhosha iyi myigaragambyo.
Sophie Mokoena, Umunyamakuru w’Igitangazamakuru SABC cyo muri Afurika y’Epfo, yasabye Guverinoma y’u Rwanda kugira icyo ivuga kuri aya makuru yari akomeje gukwirakwira.
Uyu munyamakuru yagize ati “U Rwanda rugomba gusubiza vuba na bwangu kuri ibi birego. Ibi byazazamura ibibazo. Hakenewe igisubizo cyihariye.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, asubiza uyu munyamakuru, yamaganye aya makuru, avuga ko ari ikinyoma.
Yolande Makolo yagize ati “Ibi ni ikinyoma. Nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Maputo. Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado, mu bikorwa zihuriweho n’Ingabo za Mozambique mu guhangana n’intagondwa zigendera ku mahame ya kisilamu, zari zarazengereje abaturage bo muri iyo Ntara.”
Guverinoma y’u Rwanda kandi yari iherutse gutangaza ko Abanyarwanda bari muri Mozambique, bagirwa inama zo kwirinda kujya ahari kubera iyi myigaragambyo, kandi ko uwagira ikibazo cyamubaho, yabimenyesha ambasade ikamufasha.
RADIOTV10