U Rwanda rwataramwe kubera Mukansanga waruhesheje ishema rishashagirana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Africa, Iburayi no mu zindi mfuruka z’Isi ndetse n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga n’ubuyobozi bw’amakipe akomeye ku Isi, bacyeje u Rwanda kubera umusifuzi Mukansanga Salima Rhadia wabaye umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, Abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru n’abatawukurikira, bose bagaragaje ibyishimo byo kuba baheshejwe ishema n’uyu Munyarwandakazi Mukansanga.

Izindi Nkuru

Ku mbuga nkoranyambaga ho byari ibicika aho benshi barimo n’abasanzwe bazi u Rwanda, bongeye kugaragaza uburyo iki Gihugu gikomeje kubera inyenyeri ibindi byinshi.

Kuri Twitter y’Ikipe yo mu Bufaransa Paris Saint Germain (PSG), ubuyobozi bw’iyi kipe bwishimiye uyu Munyarwandakazi wanditse amateka.

Ubutumwa PSG yanyujije kuri Twitter, bugira buti “U Rwanda rukoze amateka, turakwishimiye [Mukansanga].”

Ubu butumwa bwa PSG isanzwe ifitanye imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda, busoza buhamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda.

Umunyamakuru mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda, Usher Komugisha na we ari mu bishimiye iyi ntambwe ya Mukansanga Salima.

Mu butumwa na we yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Amateka…Umunyarwandakazi Salima Mukansanga abaye umugore wa mbere ubaye umusifuzi wa mbere mu irushanwa ry’igikombe cya Africa kimaze imyaka 65.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru