Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze ko rudashobora gukora nk’ibyakozwe n’u Burundi

radiotv10by radiotv10
13/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwavuze ko rudashobora gukora nk’ibyakozwe n’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma irahumuriza Abarundi baba mu Rwanda, ikavuga ko nubwo iy’Igihugu cyabo yafashe icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda babayo, ariko rwo rudashobora kugenza gutyo, ahubwo ko aho bari bagomba kumva ko bari nk’iwabo.

Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, agaruka u buryo u Rwanda rwakiriye icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Burundi cyo gufunga imipaka.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu i Burundi, Martin Niteretse yavuze ko nta muntu wemerewe gukoresha inzira yo ku butaka yambukiranya Ibihugu byombi.

Uyu muyobozi yashimangiye ko badashaka ko Abanyarwanda kandi ko n’abo iki cyemezo cyasanze bakiri i Burundi bagomba gutaha.

Guverinoma y’u Rwanda yahise itanga itangazo rivuga ko idashimishijwe n’iki cyemezo kuko kinyuranije n’amategeko agenga imigenderanire mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umuvugizi Gungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko Abanyarwanda bakiri ku butaka bw’u Burundi bagomba kwitabwaho n’iki Gihugu.

Yagize ati “Ugomba gukora ibishoboka byose umutekano w’Abanyarwanda udashaka ku butaka bwawe ukawubahiriza, ukabaherekeza kugeza igihe binjiriye mu Gihugu cyabo.”

Akomeza avuga ko icyo u Rwanda rwakora ari ukwakira Abanyarwanda birukanywe mu Burundi, igihe baba bageze ku mupaka.

Ati “Ariko ntabwo ari u Rwanda rwavuga ngo rwinjiye mu Burundi rugiye kubazana, cyeretse u Burundi bubitangiye uburenganzira.”

Uyu Muvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko nubwo ayo makuru y’iyirukanwa ry’Abanyarwanda yagiye hanze, ariko batarabona abaje.

Ati “Nta Banyarwanda turabona birukanywe i Burundi. Hari abari bariyo batuyeyo, hari abari bari mu bucuruzi, wenda hari n’abigagayo. Ni ukuvuga ngo babirukanye gusa. Ntabwo bavuga ngo birukanye kanaka na kanaka.”

Nubwo Guverinoma y’u Burundi ivuga ko Abanyarwanda bagomba gusubira iwabo; u Rwanda rwo ruvuga ko rudateze gufata icyemezo giteye gityo.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda irahumuriza Umurundi wese uri ku butaka bw’u Rwanda ntacyo azaba. Umurundi wese uri kubutaka bw’u Rwanda naryame asinzire akore ibyo yagombaga gukora, turabizi ntacyo bazaba, ntacyo bagomba kwikanga kubera icyemezo Guverinoma yabo yafashe cyo gufunga umupaka.”

U Rwanda ruvuga kandi ko nubwo Abanyarwanda batagikenewe mu Burundi, ambasade yarwo i Bujumbura izakomeza gukora kuko umubano ushingiye kuri dipolomasi utaravaho.

Nubwo ibibazo byongeye gusubira uko byari bimeze mbere y’umwaka wa 2020; u Rwanda ruravuga ko ibiganiro byari bimaze imyaka itatu hagati y’Ibihugu byombi rwiteguye kubikomeza kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Zambia: Icyorezo kiri kuvuza ubuhuha cyatumye hafatwa ingamba nk’izo mu bihe bya Covid

Next Post

Ibihugu bibiri by’i Burayi byishimiye intsinzi ya Tshisekedi bimwibutsa ibyo yirengagije birebana na M23

Related Posts

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

IZIHERUKA

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi
MU RWANDA

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibihugu bibiri by’i Burayi byishimiye intsinzi ya Tshisekedi bimwibutsa ibyo yirengagije birebana na M23

Ibihugu bibiri by’i Burayi byishimiye intsinzi ya Tshisekedi bimwibutsa ibyo yirengagije birebana na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.