Guverinoma irahumuriza Abarundi baba mu Rwanda, ikavuga ko nubwo iy’Igihugu cyabo yafashe icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda babayo, ariko rwo rudashobora kugenza gutyo, ahubwo ko aho bari bagomba kumva ko bari nk’iwabo.
Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, agaruka u buryo u Rwanda rwakiriye icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Burundi cyo gufunga imipaka.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu i Burundi, Martin Niteretse yavuze ko nta muntu wemerewe gukoresha inzira yo ku butaka yambukiranya Ibihugu byombi.
Uyu muyobozi yashimangiye ko badashaka ko Abanyarwanda kandi ko n’abo iki cyemezo cyasanze bakiri i Burundi bagomba gutaha.
Guverinoma y’u Rwanda yahise itanga itangazo rivuga ko idashimishijwe n’iki cyemezo kuko kinyuranije n’amategeko agenga imigenderanire mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Umuvugizi Gungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko Abanyarwanda bakiri ku butaka bw’u Burundi bagomba kwitabwaho n’iki Gihugu.
Yagize ati “Ugomba gukora ibishoboka byose umutekano w’Abanyarwanda udashaka ku butaka bwawe ukawubahiriza, ukabaherekeza kugeza igihe binjiriye mu Gihugu cyabo.”
Akomeza avuga ko icyo u Rwanda rwakora ari ukwakira Abanyarwanda birukanywe mu Burundi, igihe baba bageze ku mupaka.
Ati “Ariko ntabwo ari u Rwanda rwavuga ngo rwinjiye mu Burundi rugiye kubazana, cyeretse u Burundi bubitangiye uburenganzira.”
Uyu Muvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko nubwo ayo makuru y’iyirukanwa ry’Abanyarwanda yagiye hanze, ariko batarabona abaje.
Ati “Nta Banyarwanda turabona birukanywe i Burundi. Hari abari bariyo batuyeyo, hari abari bari mu bucuruzi, wenda hari n’abigagayo. Ni ukuvuga ngo babirukanye gusa. Ntabwo bavuga ngo birukanye kanaka na kanaka.”
Nubwo Guverinoma y’u Burundi ivuga ko Abanyarwanda bagomba gusubira iwabo; u Rwanda rwo ruvuga ko rudateze gufata icyemezo giteye gityo.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda irahumuriza Umurundi wese uri ku butaka bw’u Rwanda ntacyo azaba. Umurundi wese uri kubutaka bw’u Rwanda naryame asinzire akore ibyo yagombaga gukora, turabizi ntacyo bazaba, ntacyo bagomba kwikanga kubera icyemezo Guverinoma yabo yafashe cyo gufunga umupaka.”
U Rwanda ruvuga kandi ko nubwo Abanyarwanda batagikenewe mu Burundi, ambasade yarwo i Bujumbura izakomeza gukora kuko umubano ushingiye kuri dipolomasi utaravaho.
Nubwo ibibazo byongeye gusubira uko byari bimeze mbere y’umwaka wa 2020; u Rwanda ruravuga ko ibiganiro byari bimaze imyaka itatu hagati y’Ibihugu byombi rwiteguye kubikomeza kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.
David NZABONIMPA
RADIOTV10