Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze ku Banyarwanda bamaze imyaka ibiri bafungishijwe ijisho imahanga barabuze Igihugu kibakira

radiotv10by radiotv10
16/12/2023
in MU RWANDA
0
Icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8 boherejwe muri Niger cyabaye gihagaritswe
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ruvuga ko ruhangayikishijwe n’uko Abanyarwanda barindwi barimo abari barahamijwe gukora Jenoside mu Rwanda barangije ibihano, bagiye kumara imyaka ibiri bafungishijwe ijisho muri Niger, mu gihe u Rwanda rwo rwongeye gusaba ko bataha bakareka kuba umuzigo w’ibindi Bihugu.

Aba Banyarwanda bari umunani ari bo Francois-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Mugiraneza, Anatole Nsengiyumva, Protais Zigiranyirazo, Alphonse Nteziryayo, Andre Ntagerura, Tharcisse Muvunyi, na Innocent Sagahutu, ariko umwe muri bo akaba yarapfiriye i Niamey muri Kamena uyu mwaka wa 2023.

Aba bagabo barimo abari barangije ibihano bari barakatiwe na ICTR nyuma yo kubahamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abagizwe abere, baje koherezwa muri Niger nyuma y’ubwumvikane bw’iki Gihugu n’Umuryango w’Abibumbye.

Gusa kugeza ubu aba bagabo bagaragazwa nk’abahindutse umuzigo wa IRMCT, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania (ICTR/TPIR).

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, Umuryango w’Abibumbye wumvikanye n’iki Gihugu cya Niger ko kibakira, gusa nyuma y’ukwezi kumwe; iki Gihugu cyabahaye iminsi irindwi (7) yo kuba bavuye ku butaka bwacyo, ndetse gitegeka igipolisi gushyira mu bikorwa icyo cyemezo. Ariko byarangiye aba baturage babuze ikindi Gihugu cyemera kubakira, ndetse banga no gusubira iwabo mu Rwanda.

Me Graciela Gatti Santana uyobora uru rwego, avuga ko Niger yahise ifata icyemezo cyo gufungisha ijisho aba bagabo, nyamara atari byo byari byumvikanyweho.

Yagize ati “Ku itariki ya 27 Ukuboza bazaba bujuje umwaka bafungishijwe ijisho. Iki gikorwa nticyemewe kandi cyakabaye cyaraburijwemo kuko Niger yagombaga kubahiriza amasezerano yagiranye n’Umuryango w’Abibumbye yo kubakira.”

Uhagarariye u Bwongereza mu kanama gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye; avuga ko bakeneye kumenya iherezo ry’aba Banyarwanda banze gutaha iwabo.

Yagize ati “U Bwongereza buhangayikishijwe n’imibereho y’Abanyarwanda bajyanywe muri Niger; ubu bakaba batagira Igihugu kuva muri 2022. Ndetse bakomeje gufungishwa ijisho. Dukeneye kumenya ibiri gukorwa mu gushaka igisubizo cy’aba bantu.”

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Ernest Rwamucyo yahise agaragaza aho u Rwanda ruhagaze kuri iki kibazo.

Yagize ati “Ku kibazo cyo kwakira Abanyarwanda bagizwe abere n’abarangije ibihano; u Rwanda rurashaka kwibutsa iyi nama ko mu nama twagiranye n’abayobozi bose b’Urukiko, u Rwanda rwakomeje gusobanura ko bashobora kuza mu Rwanda mu gihe babyifuza, nibabikora; ntabwo bazaba ari Abanyarwanda ba mbere bagarutse mu Rwanda babana n’Abanyarwanda mu burenganzira bwabo bwose.”

Yakomeje agira ati “Ibi byabaye ku Banyarwanda benshi barimo abari impunzi, abarwanyi, abahamijwe Jenoside ubu baturanye n’abayirokotse. Ubwo ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge, ariko icyemezo cyo kuza mu Rwanda ni bo bagomba kucyifatira.

Ariko icyo twibaza cyane ni impamvu aba bantu badafite icyo babazwa n’Inkiko banga gutaha ahubwo bagakomeza kuba umuzigo w’umuryango mpuzamahanga.”

Uru rugereko rwo rusaba Ibihugu kwiyemeza kwakira aba Banyarwanda kuko bahindutse umuzigo w’Umuryango w’Abibumbye, gusa ngo ruhangayikishijwe no kuba Ibihugu bitabikozwa.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 9 =

Previous Post

Israel ikimara gutangaza ko intambara ikiri mbisi yahise ikora igikorwa kibishimangira

Next Post

Abaperezida babiri baraye i Kigali: Menya abayobozi bakomeye bamaze kugera mu Rwanda

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abaperezida babiri baraye i Kigali: Menya abayobozi bakomeye bamaze kugera mu Rwanda

Abaperezida babiri baraye i Kigali: Menya abayobozi bakomeye bamaze kugera mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.