• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze ku bishya byatangajwe kuri gahunda yarwo n’u Bwongereza yo kohereza abimukira

radiotv10by radiotv10
09/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwavuze ku bishya byatangajwe kuri gahunda yarwo n’u Bwongereza yo kohereza abimukira
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamenye amakuru y’umugambi w’iy’u Bwongereza wo guhagaruka gahunda zombi zari zagiranye yari igamije kurengera abimukira, ivuga ko yo igihagaze ku ruhande rwayo kabone nubwo yari yatangijwe n’u Bwongereza nk’ikibazo cy’iki Gihugu, aho kuba icy’u Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024 binyujijwe mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Iri tangazo ritangira rigira riti “U Rwanda rwamenye umugambi wa Guverinoma y’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano ‘Migration and Economic Developmeny Partnership’, yari yamaze kunyura mu Nteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byombi.”

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Rodney Starmer atangaje ko ahagaritse gahunda iki Gihugu cyari cyagiranye n’u Rwanda igamije kohereza abimukira bakinjiyemo binyuranyije n’amategeko.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, rikomeza rigira riti “Ubu bufatanye bwari bwatangijwe na Guverinoma y’u Bwongereza mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira kigira Ingaruka ku Bwongereza- ni ikibazo cy’u Bwongereza ntabwo ari icy’u Rwanda.”

U Rwanda rukomeza ruvuga ko rwo rugihagaze ku ruhande rwarwo ndetse runashyigikiye aya masezerano n’ibiyakubiyemo birimo no gutera inkunga ibikorwa byo kuyashyira mu bikorwa.

Rugakomeza rugira ruti “Kandi ruzakomeza gushishikazwa no gushaka ibisubizo by’ikibazo cyugarije Isi cy’abimukira, birimo kubaha umutekano, agaciro n’amahirwe ku mpunzi n’abimukira baza mu Gihugu cyacu.”

Aya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yashyizweho umukono bwa mbere muri Mata 2022, ariko aza guhura n’imbogamizi z’abayarwanyije barimo n’Imiryango Mpuzamahanga irimo na UNCHR usanzwe ukorana n’u Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abimukira n’impunzi, bituma Urukiko rw’Ikirenga mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ruyatesha agaciro.

Yaje kuvugururwa na Guverinoma z’Ibihugu byombi mu kwezi k’Ugushyingo 2023, aho avuguruye yasubizaga impungenge zose zari zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.

Ibi byatumye ananyura mu Nteko Ishinga Amategeko z’Ibihugu byombi, ziranayemeza, kimwe n’Ubwami bw’u Bwongereza, aho kugeza ubu hari hasigaye ko abimukira ba mbere burizwa indege bakoherezwa mu Rwanda.

Minisitiri mushya w’u Bwongereza, Keir Rodney Starmer; uyobora ishyaka rya Labour Party, mu biganiro mpaka byakunze kumuhuza na Rishi Sunak yasimbuye, yakunze kuvuga ko natorwa; azahita ahagarika aya masezerano, ndetse mu cyumweru gishize amaze gutorwa, yahise yongera kubishimangira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 20 =

Previous Post

Hatangajwe ikizakoreshwa arenga Miliyari 60Frw yasinywe n’u Rwanda n’u Butaliyani

Next Post

Trump Attends the Return of the Remains of the Navy SEAL Who Died in Yemen

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post

Trump Attends the Return of the Remains of the Navy SEAL Who Died in Yemen

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.