Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bazahura mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.
Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh kuri uyu wa Gatanu mu nama yahuje bamwe mu bayobozi muri Guverinoma n’Abanyamakuru.
Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze iminsi urimo igitotsi gishingiye ku birego Ibihugu byombi bishinjanya byanatumye DRC ifata ibyemezo bikarishye bisa nk’ibihano ku Rwanda.
Inama y’Akanama gakuru k’umutekano ka DRC yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi yafashe ibyemezo birimo gusaba Guverinoma y’iki Gihugu guhagarika amasezerano yose ifitanye n’u Rwanda.
Ni imyanzuro yaje yiyongera ku kindi cyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege za RwandAir zerecyeza mu byerecyezo bitandukanye bijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Prof Nshuti Manasseh avuga kuba DRC yahagarika amasezerano ifitanye n’u Rwanda byahungabanya byumwihariko ubucuruzi busanzwe buri hagati y’Ibihugu byombi ariko ko igikenewe ubu ari ibiganiro kandi ko biteganyijwe.
Ati “Hari inama nyinshi ziteganyijwe [si ngombwa kuzivugira hano] zizahuza Abakuru b’Ibihugu byacu zose zigamije gushaka umuti hagati y’Igihugu cyacu hamwe na DRC, ubwo igihe nikigera na zo zizatangazwa kandi izi nama kenshi zizana ibisubizo.”
Avuga ko u Rwanda rudafite umugambi na muto w’intambara, kuko isenya aho kubaka kandi ari byo u Rwanda ruhora rwifuza.
Ati “Intambara ntabwo ari wo muti, iyo mushaka igisubizo mugomba kuganira mukumva uko ikibazo giteye mukagishakira umuti bitagombye ko abantu bafata intwaro kuko intwaro ntabwo zizana igisubizo, akenshi zitera ibindi bibazo.”
Prof Nshuti Manasseh avuga ko kugira ngo umuti w’ibi bibazo uboneke bisaba ko impande zombi zicyumva neza kandi ko ntahandi zacyumvira atari mu biganiro.
Ati “Rero Abakuru b’Ibihugu byacu bazahura iki kibazo bakiganireho bagishakire umuti nkuko twaganiriye no ku bindi bibazo byinshi muzi kandi tukabibonera umuti.”
Mu minsi ishize ubwo ibibazo byari bikomeje gututumba nyuma yuko Igisirikare cya Congo gishimuse Abasirikare babiri b’u Rwanda, Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola uri guhuza Ibihugu byombi, yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu byombi, ndetse anemeza ko abakuru b’Ibihugu bazahurira mu nama ku itariki izatangazwa.
RADIOTV10