Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye inama yo ku rwego rw’abaminisitiri bo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yiga ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni inama ibera i Harare muri Zimbabwe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bo mu Bihugu bigize iyi Miryango (EAC na SADC).
Iyi nama ije ikurikira indi yabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 yitabiriwe n’abayobozi mu Nzego za Gisirikare mu Bihugu bigize iyi Miryango, aho u Rwanda rwahagarariwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga ari kumwe n’Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Stanislas Gashugi ndetse n’Umuyobozi Ushinzwe Ubutasi muri RDF, Col Regis Gatarayiha.
Mu butumwa bwari bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu ijoro ryacyeye, bwavuze ko iyi nama y’Abasirikare bakuru bo mu Bihugu bigize EAC na SADC, ikurikirwa n’indi iba none yo ku rwego rw’Abaminisitiri, igomba gusuzumirwamo raporo y’ibyaganiriweho mu nama z’Abakuriye Ingabo ndetse ikanasuzumirwamo ishyirwaho ry’Urwego rushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu mu biganiro bihuriweho n’iyi miryango yombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yemereye Ikinyamakuru cyitwa Igihe ko yageze i Harare muri Zimbabwe ahagomba kubera iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri.
Iyi nama kandi yabanjirijwe n’indi yabereye i Nairobi muri Kenya mu cyumweru gishize yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ab’Ingabo bo mu Bihugu bigize EAC, aho u Rwanda rwahagarariye na Amb. Olivier Nduhungirehe ndetse na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
Iyi nama y’i Nairobi kandi yanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner .
Olvier Nduhungire ubwo yari muri iyi nama y’i Nairobi, yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ibyemerejwe mu nama yo ku ya 24 Gashyantare yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania y’Abakuru Ingabo z’Ibihugu byo mu miryango ya EAC na SADC ku bijyanye no guhagarika imirwano yo mu burasirazuba bwa DRC.
Iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri iterana kuri uyu wa Mbere, ibaye mbere y’umunsi umwe hakaba ibiganiro bya mbere biteganyijwe hagati ya Guverinoma ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23.

RADIOTV10