Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rweruriye amahanga ruyagaragariza icyo rwakora igihe Congo yakongeye kurushotora

radiotv10by radiotv10
28/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
U Rwanda rweruriye amahanga ruyagaragariza icyo rwakora igihe Congo yakongeye kurushotora
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko nubwo hakomeje gushakwa umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, iki Gihugu gikomeje kugaragaza ubushake bw’intambara, bityo ko u Rwanda na rwo rwakajije uburyo bwo kwirinda no gukumira, ku buryo ingabo z’u Rwanda ziteguye kugira icyo zakora mu gihe umutekano warwo wakongera gutokozwa.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, ritangira rivuga ko u Rwanda rushima imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse kubera iya Addis Ababa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku birebana n’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda ruvuga ko rufite icyizere ko ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zizafasha gutanga umusanzu mu gushyirwa mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi n’i Luanda irimo no kuba M23 yava mu bice yafashe.

Ruvuga ko rushima umusanzu w’umuryango mpuzamahanga byumwihariko itangazo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, iry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’irya Leta Zunze Ubumwe za America.

Byumwihariko ariko itangazo rya Leta Zunze Ubumwe za America ryagiye hanze tariki 22 Gashyantare 2023 ryagarukaga ku myanzuro yafashwe ku rwego rw’akarere yo kwamagana imvugo zibiba urwango n’amacakubiri zakunze kuvugwa muri Congo, ku bijyanye no gucyura impunzi z’Abanyekongo, ndetse no kwambura intwaro no gucyura inyeshyamba za FDLR.

Gusa ariko nanone Leta Zunze Ubumwe za America zabaye nk’izitandukira zisa nk’izivuguruza imyanzuro y’akarere, aho iki Gihugu nacyo cyaguye mu mutego w’ikinyoma cya Guverinoma ya DRC cyo kwegeka ku Rwanda ibibazo bya kiriya Gihugu.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ugutsindwa k’umuryango mpuzamahanga mu kwamangana Guverinoma ya DRC ku bwo gushyikigira FDLR, bitiza umurindi DRC gukomeza gufasha no gufatanya n’uyu mutwe wakoze Jenoside, banagabye ibitero mu Rwanda byanagizwemo uruhare n’igisirikare cya Congo (FARDC).”

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko ibi ari imbogamizi zikomeye ku mutekano w’u Rwanda kuko ikibazo cya FDLR kidakwiye kwirengagizwa cyangwa ngo gifatwe nk’aho nta ngaruka cyatera mu gihe cyose uyu mutwe waba uri gukorana na FARDC bagaba ibitero ku Rwanda.

U Rwanda ruvuga kandi ko bikomeza no gutuma uyu mutwe wa FDLR ukomeza gukwirakwiza urwango ndetse n’ibikorwa byo guhohotera Abatutsi no gushishikariza abaturage ibikorwa byo kwinjira mu bwicanyi bwo kwica Abatutsi mu rwego rwo kurema icyabangamira amatora.

Nanone kandi DRC yirengagije ibyo byose birimo imyanzuro yagiye ifatwa igamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano, ahubwo ikaba ikomeje kohereza abasirikare ndetse n’intwaro n’abacancuro hafi y’umupaka uhuza iki Gihugu n’u Rwanda.

U Rwanda rugakomeza rugira ruti “Mu buryo bwemewe n’amategeko, u Rwanda rwakajije uburyo bwo kwirinda no gukumira bugamije kurwanya ubushotoranyi bwo kuvogera ikirere cyacu n’imipaka.”

Rukomeza ruvuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zambariye kandi ziteguye kugira icyo zakora igihe haba habayeho igikorwa gihungabanya umutekano cyambukiranya umupaka aho cyaba giturutse hose.

Ruti “Ntituzigera na rimwe twemera ko hari ikintu na kimwe gihungabanya umutekano w’u Rwanda gitewe n’umutwe witwaje intwaro cyangwa ikindi cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’abaturage.”

U Rwanda rusoza rushimira imyanzuro y’abayobozi bo mu karere igamije gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano biri mu aka karere, rwizeza ko rwakomeje gukorana n’abandi mu gushaka uwo muti “ariko ntidushobora kwihanganira ko umutekano w’u Rwanda watokozwa cyangwa ngo wirengagizwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Abatega imodoka rusange muri Kigali bakomeje guhozwa: Hatangajwe indi nkuru nziza

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje icyo abanyamadini babeshyera Imana abasaba kudakomeza kuyihimbira

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje icyo abanyamadini babeshyera Imana abasaba kudakomeza kuyihimbira

Perezida Kagame yagaragaje icyo abanyamadini babeshyera Imana abasaba kudakomeza kuyihimbira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.