Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije na Ambasade ya Angola mu Rwanda, mu kwizihiza Umunsi w’Intwari ku rwego rw’iki Gihugu cya Angola uba tariki 17 Nzeri, hagarukwa ku byo Ibihugu byombi bihuriyeho.
Ambasade ya Angola mu Rwanda iri mu bikorwa byo kwizihiza uyu munsi ukomeye mu mateka y’iki Gihugu, kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, yakoze ibirori byanitabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clementine.
Ibi birori byo kwizihiza uyu munsi, byitabiriwe n’Abanya-Angola baba mu Rwanda ndetse n’inshuti zabo z’Abanyarwanda.
Mu kwizihiza uyu munsi w’Intwari ku rwego rw’Igihugu cya Angola, hazirikanywe António Agostinho da Silva Neto ufatwa nk’intwari y’iki Gihugu.
Muri uyu muhango wabereye i Kigali, hagaragajwemo bimwe mu biranga umuco wa Angola birimo imbyino ndetse hanerekanwa film mbarankuru igaruka ku bigwig n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Agostinho Neto.
Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Bárber Leiro OCTÁVIO yavuze ko kwizihiza uyu munsi byibutsa Abanyangola gukomeza gusigasira ibikorwa by’iyi Ntwari Agostinho Neto ndetse no kumwigiraho.
Yagize ati “Ni byo Neto yateje imbere umubano mpuzamahanga n’ibindi Bihugu byinshi ku Isi byumwihariko muri Afurika nkuko mubibona hano muri iri murika, biragaragaza ibihugu byinshi yakoranye na byo, ibi rero biratuma dukomeza muri uwo muco wo guteza imbere ubwigenge bwa Afurika.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri ibi birori, yagarutse ku butwari bwa Agostinho Neto, ndetse anavuga ko u Rwanda na Angola bifite byinshi bihuriyeho.
Yagize ati “Angola n’u Rwanda dusangiye amateka yo kurwanya akarengane no guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, kandi dusangiye ibihe bya none n’ahazaza byo gukora cyane dukorera abaturage bo nk’izingiro ry’intego zacu zose.”
Clementine Mukeka avuga kandi ko u Rwanda na Angola bisanzwe bifitanye umubano mwiza wibakiye ku mikoranire bifitanye, kandi ko bizakomeza kuwuha imbaraga.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10