Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwungutse Abenegihugu batatu bakomoka i Burayi (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
18/12/2024
in MU RWANDA
0
U Rwanda rwungutse Abenegihugu batatu bakomoka i Burayi (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamahanga batatu bakomoka mu Busuwisi, barahiriye guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda, mu muhango wabereye i Geneva muri iki Gihugu cy’i Burayi, biyemeza kuzagendera ku ndangagaciro Nyarwanda.

Amakuru dukesha Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, avuga ko abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ari abantu batatu barimo ab’igitsinagore babiri n’umugabo umwe.

Aba bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda; ni Marine Frédérique Colette Dourilin, Franziska Karyabwite ndetse na Markus Stark, aho babuhawe hirya y’ejo hashize ku wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024.

Uyu muhango wabereye i Geneva mu Busuwisi, ahasanzwe hari icyicaro cya Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu, Ngango James.

Ambasade y’u Rwanda, ivuga ko uko ari batatu “binjiye mu muryango mugari w’Abanyarwanda, ikomeza igira iti “Aba bose bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda barahiriye gusigasira no kugendera ku ndangagaciro nyarwanda ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”

Kubona Ubwenegihugu bw’u Rwanda bishingira ku mpamvu zitandukanye zirimo  kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa n’Umunyarwanda, n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda.

Nko ku bwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, Ingingo ya 11 y’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu Nyarwanda, ivuga ko umunyamahanga washyingiranywe n’Umunyarwanda yemerewe gusaba no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, igihe yanyuze mu nzira zagenwe n’iiyi ngingo.

Usaba ubu bwenegihugu, hari ibyo asabwa gutanga, birimo icyemezo cy’amavuko, Icyemezo cy’ugushyingiranwa , Icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, na Fotokopi ya Pasiporo. Agomba gutanga kandi icyemezo cy’uko abo bashakanye bamaze imyaka itatu babana.

Aba banyamahanga barahiriye kuba Abanyarwanda

Ni umuhango wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Ngango James
Ubu ni Abanyarwanda
Bahawe n’icyangombwa ko bamaze kwinjira mu muryango w’Abanyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 8 =

Previous Post

Rubavu: Ntibumva ukuntu bishyuzwa imisoro y’ubutaka bwa Leta bakanabishyirirwaho igitutu

Next Post

Uko byagenze ngo Umuyobozi w’Ishuri ry’i Nyagatare akekweho uruhare mu kwica umuntu

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Uko byagenze ngo Umuyobozi w’Ishuri ry’i Nyagatare akekweho uruhare mu kwica umuntu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.