Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bazi gukoresha imbwa zisaka abakurikiranyweho ibyaha, bahuguwe uko bazikoresha mu gutahura ibisasu biturika n’ibiyobyabwenge, ndetse hanakirwa imbwa 12 na zo zatojwe gutahura n’Ibisasu bigendanwa.
Uyu muhango wo gusoza amahugurwa y’Abapolisi 19, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022 nyuma y’amezi abiri (2) bahugurwa uko bakoresha imbwa zitahura ibiyobyabwenge, ibisasu biturika ndetse n’uburyo bushya aho imbwa ishobora gutahura ibiturika bigendanwa (vapor wake).
Polisi y’u Rwanda kandi yanakiriye imbwa zabugenewe 12 zatorejwe mu kigo cyitwa Police Dog Center Holland.
Ivuga ko ibi bigamije kubakira ubushobozi Polisi y’u Rwanda byumwihariko ishami ryayo ricunga umutekano rikoresheje imbwa (K-9 brigade) no kugira ngo iri shami rigire abapolisi benshi bafite ubumenyi bwo gukoresha imbwa zisaka ibiyobyabwenge n’ibiturika.
Uburyo bushya bwo gucunga umutekano bwiswe Vapor wake, ni uburyo imbwa bazigisha guhumurirwa n’ibintu biturika kabone n’ubwo byaba bigendanwa (byimukanwa), bitandukanye n’uburyo bwari busanzweho aho imbwa zabonaga ibintu biturika byashyizwe ahantu hamwe.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa mu muhango wabereye ku cyicaro cy’ishami rya K-9 Brigade riherereye i Masoro, mu Karere ka Gasabo, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yashimye uruhare ishami rya K-9 rigira mu gutuma habaho ituze n’umutekano mu Rwanda.
Yagize ati “Inshingano nyamukuru ya Polisi n’izindi nzego zicunga umutekano ni uguharanira ko habaho amahoro n’umutekano mu gihugu bigatuma habaho iterambere rirambye.”
Yongeyeho ko ubu Isi ihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano kuko usanga abanyabyaha bifashisha ikoranabuhanga rikomeye mu guhungabanya umutekano w’Isi.
CP Munyambo yakomeje asobanura ko muri gahunda y’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kuva muri 2018 kugeza muri 2023, kimwe mu byashyizwemo imbaraga ni ukubaka ubushobozi hagamijwe guhashya ibyaha.
RADIOTV10