Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwungutse Imbwa zitahura ibisasu zikoresheje uburyo budasanzwe n’Abapolisi bazi kuzikoresha

radiotv10by radiotv10
01/07/2022
in MU RWANDA
0
U Rwanda rwungutse Imbwa zitahura ibisasu zikoresheje uburyo budasanzwe n’Abapolisi bazi kuzikoresha
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bazi gukoresha imbwa zisaka abakurikiranyweho ibyaha, bahuguwe uko bazikoresha mu gutahura ibisasu biturika n’ibiyobyabwenge, ndetse hanakirwa imbwa 12 na zo zatojwe gutahura n’Ibisasu bigendanwa.

Uyu muhango wo gusoza amahugurwa y’Abapolisi 19, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022 nyuma y’amezi abiri (2) bahugurwa uko bakoresha imbwa zitahura ibiyobyabwenge, ibisasu biturika ndetse n’uburyo bushya aho imbwa ishobora gutahura ibiturika bigendanwa (vapor wake).

Polisi y’u Rwanda kandi yanakiriye imbwa zabugenewe 12 zatorejwe mu kigo cyitwa Police Dog Center Holland.

Ivuga ko ibi bigamije kubakira ubushobozi Polisi y’u Rwanda byumwihariko ishami ryayo ricunga umutekano rikoresheje imbwa (K-9 brigade) no kugira ngo iri shami rigire abapolisi benshi bafite ubumenyi bwo gukoresha imbwa zisaka ibiyobyabwenge  n’ibiturika.

Uburyo bushya bwo gucunga umutekano bwiswe Vapor wake, ni uburyo imbwa bazigisha guhumurirwa n’ibintu biturika kabone n’ubwo byaba bigendanwa (byimukanwa), bitandukanye n’uburyo bwari busanzweho aho imbwa zabonaga ibintu biturika byashyizwe ahantu hamwe.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa mu muhango wabereye ku cyicaro cy’ishami rya K-9 Brigade riherereye i Masoro, mu Karere ka Gasabo, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yashimye uruhare ishami rya K-9 rigira mu gutuma habaho ituze n’umutekano mu Rwanda.

Yagize ati “Inshingano nyamukuru ya Polisi n’izindi nzego zicunga umutekano ni uguharanira ko habaho amahoro n’umutekano mu gihugu bigatuma habaho iterambere rirambye.”

Yongeyeho ko ubu Isi ihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano kuko usanga abanyabyaha bifashisha ikoranabuhanga rikomeye mu guhungabanya umutekano w’Isi.

CP Munyambo yakomeje asobanura ko muri gahunda y’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kuva muri 2018 kugeza muri 2023,  kimwe mu byashyizwemo imbaraga ni ukubaka ubushobozi hagamijwe guhashya ibyaha.

CP Bruce Munyambo yashimiye aba Bapolisi
Abapolisi 19 basoje aya mahugurwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Kenneth Roth wakunze guharabika u Rwanda yakiriwe na Museveni

Next Post

Hatahuwe ko Umu-Dj usigaje igihe gito cyo kubaho yafungiwe gufata ku ngufu none byazamuye impaka

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatahuwe ko Umu-Dj usigaje igihe gito cyo kubaho yafungiwe gufata ku ngufu none byazamuye impaka

Hatahuwe ko Umu-Dj usigaje igihe gito cyo kubaho yafungiwe gufata ku ngufu none byazamuye impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.