Abahanzi bakizamuka ariko bakomeje kuvugisha benshi mu Rwanda Ariel Wayz na Juno Kizigenza banavugwa ko bari mu rukundo, bakomeje kugaragaza amaganya ku mbuga nkoranyambaga none byatumye bamwe bakeka ko urukundo rwabo rwaba rutakiri pata na rugi.
Aba bahanzi batarubaka ibigwi muri muzika ariko ni bamwe mu bamaze kuvugwaho cyane kubera udushya twabo by’umwihariko ibyabavuzweho ko bakundana ndtse na bo bakaba batasibaga kubigaragaza.
Ariel Wayz yabaye nk’uca amarenga ko umukunzi we yamutengushye mu gihe bizwi ko uwo yihebeye ari Juno Kizigenza.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, uyu mukobwa yagize ati “Gutenguhwa ntibijya bibura. Nari naketse ko uyu ari itandukaniro ariko ndakeka ko nari nibeshye.” Ubundi ashyiraho umutima ushengaguritse bigaragaza ko yatengushywe n’umuntu mu rukundo.
Bivugwa ko Ariel Wayz na Juno Kizigenza bari bamaze amezi atandatu bari mu rukundo, mu gihe bamwe mu babakurikira bahise batangira kwibaza kuri uru rukundo rwabo.
Uwitwa Rodrigue Izy yahise ashyira igitekerezo kuri ubu butumwa bwa Ariel Wayz agira ati “None ubwo indirimbo mwakoranye biragenda gute?”
Naho uwitwa Inkotanyi iri maso we ati “Rutwitsi aragutwitse agukoma ama beer ahita acaho. Juno Kizigenza wagiye uheza koko. Siwamubwiye ko niyo yaba fake cyangwa real crazy or ch…umukunda birenze.”
Juno Kizigenza na we washyize ubutumwa buto kuri Twitter, yabaye nk’uwerura ko yasubiye mu buzima butarimo umukunzi aho yavuze ko arambiwe ibintu by’udukino.
Aba bombi kandi ubu nta n’umwe ukurikira undi kuri Instagram. Ibintu byatumye abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro bavuga ko urukundo rwabo rushobora kuba rwajemo igitotsi.
RADIOTV10