Friday, April 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubuhamya bw’impunzi z’Abanyekongo za mbere zihungutse zivuye i Burundi zari zahungiyemo ubwo M23 yafataga Uvira

radiotv10by radiotv10
24/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubuhamya bw’impunzi z’Abanyekongo za mbere zihungutse zivuye i Burundi zari zahungiyemo ubwo M23 yafataga Uvira
Share on FacebookShare on Twitter

Impunzi z’Abanyekongo zari zahungiye mu Burundi ubwo habaga imirwano yasize Ihuriro AFC/M23 rifashe umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo, zatashye, zivuga ko zishimiye kugaruka mu Gihugu cyabo.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2025 mu kwezi k’Ukuboza, abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe umujyi wa Uvira nyuma y’imirwano yatumye bamwe mu bari batuye uyu mujyi bahungira mu Gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Ku nshuro ya mbere impunzi z’Abanyekongo zibarirwa muri 470, batashye mu Gihugu cyabo, zibifashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi UNHCR.

Uwitwa Safi Sadiki uri mu batahutse, yabwiye ikinyamakuru BBC ko yishimiye kuba agiye gusubira mu Gihugu cye, kuko nta cyiza cy’ubuhunzi.

Uyu mugore wari ucumbikiwe mu nkambi ya Busuma muri Ruyigi, yagize ati “Turaryohewe cane ko dutashe iwacu muri Congo…Ubuzima mu nkambi ntakubesha bwari bwananiye.”

Uyu watahukanye n’abana be batatu basubiye mu gace kabo ka Luvungi gaherereye hafi ya Uvira, avuga ko asize umugabo we mu nkambi, wanze gutahukana na bo avuga ko ashaka kuzabanza kureba uko bizagendekera umuryango we utashye.

Izi mpunzi zivuga ko zafashe icyemezo cyo gutahuka nyuma yo kumva ko mu gace kabo hari amahoro, kandi ko n’iyo basanga hatari amahoro, bakwemera bakagwa iwabo.

Ati “Dusubiye iwacu kuko twumvise ko hari agahenge. Aho gupfira mu mahanga cyangwa twishwe n’agahinda, icyiza wapfira iwanyu kuko inzara n’indwara by’i Busuma byari bitumereye nabi.”

Inkambi ya Busuma ivuyemo izi mpunzi ziturutse mu Burundi, isanzwe ibarirwamo impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 66.

Umwe mu bategetsi bo mu Burundi witwa Richard Uwimana wari mu baherekeje aba baturage, yavuze ko nubwo kuri iyi nshuro hatahutse impunzi 470, ariko hagiye kujya hacyurwa izindi nyinshi.

Yagize ati “Biri cyumweru tuzajya ducyura abangana n’ibihumbi bibiri (2 000).” Aho ku wa Kabiri hazacyurwa igihumbi, izindi igihumbi zigacyurwa ku wa Kane.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, Jean Jacques Purusi na we yahaye ikaze izi mpunzi, aho yagize ati “Ikaze murisanga iwanyu bene wacu. Muze twubake Igihugu cyacu.”

Abatahutse kuri iyi nshuro, biganjemo urubyiruko ndetse n’abanyeshuri bagiye gukora ibizamini ibizamini bya Leta.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 12 =

Previous Post

Hemejwe mu buryo budasubirwaho uwatsinze amatora ya Perezida muri Benin

Related Posts

Hemejwe mu buryo budasubirwaho uwatsinze amatora ya Perezida muri Benin

Hemejwe mu buryo budasubirwaho uwatsinze amatora ya Perezida muri Benin

by radiotv10
24/04/2026
0

Romuald Wadagni yemejwe ku mugaragaro nk’uwatsinze amatora ya Perezida muri Benin, nk’uko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwabitangaje. Urwo rukiko...

Perezida w’u Burundi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare zikurikiye isanganya ryabayeho

Perezida w’u Burundi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare zikurikiye isanganya ryabayeho

by radiotv10
24/04/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye wa Repubulika y’u Burundi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare byumwihariko...

Ubuhamya bw’abimukira ba mbere birukanywe na America boherejwe muri Congo

Ubuhamya bw’abimukira ba mbere birukanywe na America boherejwe muri Congo

by radiotv10
23/04/2026
0

Abimukira birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za America bakoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baravuga ko bamaze amasaha 27...

M.Fayulu ngo uretse u Rwanda na Uganda hari n’abagambanyi bari inyuma y’ibibazo bya Congo

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo yarakaye nyuma yuko ishyaka rya Tshisekedi ritangije ibyo kuvugurura Itegeko Nshinga

by radiotv10
23/04/2026
0

Umunyapolitiki uri mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu, yatangaje ko atari igihe cyo...

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa kabiri w’u Bufaransa wapfuye nyuma y’igitero cyo muri Liban

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa kabiri w’u Bufaransa wapfuye nyuma y’igitero cyo muri Liban

by radiotv10
22/04/2026
0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje urupfu rw’umusirikare wa kabiri w’iki Gihugu wazize ibikomere yasigiwe n’igitero kimwe n’igiherutse kwivugana undi...

IZIHERUKA

Ubuhamya bw’impunzi z’Abanyekongo za mbere zihungutse zivuye i Burundi zari zahungiyemo ubwo M23 yafataga Uvira
AMAHANGA

Ubuhamya bw’impunzi z’Abanyekongo za mbere zihungutse zivuye i Burundi zari zahungiyemo ubwo M23 yafataga Uvira

by radiotv10
24/04/2026
0

Hemejwe mu buryo budasubirwaho uwatsinze amatora ya Perezida muri Benin

Hemejwe mu buryo budasubirwaho uwatsinze amatora ya Perezida muri Benin

24/04/2026
Inkuru iteye amatsiko y’urukundo rw’abahanzi Papi Claver na Dorcas mbere yo kurushingana nk’umugore n’umugabo

Inkuru iteye amatsiko y’urukundo rw’abahanzi Papi Claver na Dorcas mbere yo kurushingana nk’umugore n’umugabo

24/04/2026
Hatangajwe izindi mbaraga zungutswe mu kunoza gahunda yo gutwara abagenzi muri Kigali

Hatangajwe izindi mbaraga zungutswe mu kunoza gahunda yo gutwara abagenzi muri Kigali

24/04/2026
Perezida w’u Burundi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare zikurikiye isanganya ryabayeho

Perezida w’u Burundi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare zikurikiye isanganya ryabayeho

24/04/2026
BREAKING: Hatangajwe iby’ingenzi byavuye mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo muri America

Amakuru Mashya: Intumwa z’u Rwanda na Congo zongeye guhurira muri America zigira n’ibyo zemeranyaho

24/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubuhamya bw’impunzi z’Abanyekongo za mbere zihungutse zivuye i Burundi zari zahungiyemo ubwo M23 yafataga Uvira

Hemejwe mu buryo budasubirwaho uwatsinze amatora ya Perezida muri Benin

Inkuru iteye amatsiko y’urukundo rw’abahanzi Papi Claver na Dorcas mbere yo kurushingana nk’umugore n’umugabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.