Imwe mu miryango yo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu yahoragamo amakimbirane ikaza kwigishwa, iravuga ko ubu babanye neza n’abafasha babo, mu gihe hari abahoraga bafatana mu mashati.
Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023, Bigirimana Prosper utuye mu Mudugudu wa Buranga mu Kagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero, yari yatekerereje RADIOTV10 agahinda n’ipfunwe yatewe n’ibyari byamubayeho bishingiye ku makimbirane yagiranaga n’umugore we.
Ni amakimbirane yanatumye uyu mugabo akubitirwa n’umugore we mu kabari ubwo yamusangagamo agiye kumucyura, ubwo yariho asangira inzoga n’abandi bagabo.
Icyo gihe yavugaga ko byamuteye ipfunwe n’ikimwaro, ku buryo yari yazibukiriye kutazasubira mu kabari. Ati “mu bandi bagabo nta jambo, ni ukubona akabari nkagatinya, ubu nameze nk’uvuye ku kinyobwa bitewe n’uko nahawe nk’akato.”
Nyuma yo guhabwa inyigisho n’ubuyobozi, zo kurandura aya makimbirane, Prosper n’umugore we, ubu babanye neza, ndetse ni na ko biri ku yindi miryango.
Twizerimana Noel na we wabanaga mu makimbirane n’umugore we Nyirabasirimu, avuga ko byose byashingiraga ku mabwire.
Ati “Abantu baramubwiraga ngo ndi interahamwe ngo nzamwica kandi na we akanabimbwira, najya gusura abantu ngo nagiye muri za nterahamwe, naza nkisobanura.”
Umugore we Nyirabasirimu ubu babanye neza, yamwunganiye ati “Ukuntu byaje guhinduka rero abantu baramubwiraga bati dore harimo abana yabyaye batari abawe, bigeza igihe mvuze nti nubwo muri kumpuza n’uyu mugabo ni interahamwe, mbese nta kintu ntavuze.”
Akomeza avuga ko aya makimbirane yanabasubije inyuma mu iterambere, ati “twari twishoboye kuko twari tugeze ku ntera aho twari dutunze moto, dutunze inzu z’ubucuruzi byose tukabyigurishiriza ntumenye icyo bimaze, twari tugeze igihe cyo kugura imodoka ariko ikibazo cyitwa amakimbirane cyonyine byose bijya hasi bigeza igihe dukennye bishoboka.”
Bavuga ko ubu babanye neza ndetse batangiye n’ibikorwa byo kongera kwiyubaka bafatanyije, kandi ko bafite icyizere.
Ati “Umuryango wabashije kubijyamo hamwe n’ubuyobozi barabihoshora, uko biri ntabwo bimeze nk’uko byari bimeze mbere. Twifuza ko natwe ayo mahugurwa yatugeraho natwe ntiduheranwe no kumva ko byakemukiye mu kirere gusa.”
Gahunda yo gufasha imiryango ifite amakimbirane kuyavamo binyuze mu biganiro, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero buyifashwamo n’itorero ry’inshuti mu Rwanda.
Imibare yo muri 2022 y’umuryango RWAMREC ugamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, igaragaza ko mu Rwanda 46% by’abagore na 18% by’abagabo bakorerwa ihohoterwa n’abo bashakanye.
INKURU MU MASHUSHO
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10