Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe intera, bagakeka ko bikorwa n’abakozi b’Ikigo gishinzwe ingufu (REG), kuko nta muturage wayiba atazi uko ikoreshwa cyangwa aho yayigurisha.
Aba baturage bavuga ko bazengerejwe n’abajura biba imibazi y’amashanyarazi ndetse n’ibindi bikoresho byabo, bagatunga urutoki abakozi b’Ikigo gishinzwe ingufu REG kubyiba, kuko ngo nta muturage wakwiba Cash Power ngo abone uko ayigurisha. Abagaragaza iki kibazo ni abo mu midugudu ya Kigega n’Umugabura mu Kagari ka Nuagasenyi muri uyu Murenge wa Kigabiro.
Uwitwa Bantegeye Deliphine ati “Cash Power barayiba, tubyuka mu gitondo tugasanga bazitwaye, n’imibazi barayinyibye bayimanura ku ipoto, na Cash Power barabitwara. Ni abakora umuriro babitwara. None se urumva hari umuntu utarabyigiye wabikora?! Wajya ku kashini kuri REG bakakubwira ngo tanganga ibihumbi mirongo inani n’andi arengaho.”
Undi witwa Musoni Fils yunzemo ati “Cash Power zo bazimereye nabi cyane, kandi nta muturage wajya gufata Cash Power ngo ayikureho atazi agaciro kayo, atazi uko igurishwa. Ariko ni uko umuntu aba yanga kuvuga; abantu bakora mu muriro ni bo babitwara. None se nkanjye nayikuraho namenya nyigurisha nde? Banayimfatanye bamfunga, ariko bariya bagenda bazidushyiriraho ni bo bazitwara.”
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ingufu REG, ishami rya Rwamagana, Marcel Habimana, yabwiye RADIOTV10 ko nta mukozi wabo urafatwa, ariko ngo basanzwe bakira ibyo bibazo kandi ko hari imibazi zifatwa, nubwo yirinze kuvuga abo bazifatana.
Ati “Nta mukozi wacu wafashwe. Ikibazo cyo ndakizi, hari ubujura koko. Ziribwa bakatumenyesha ko zibwe, nta kindi navuga kirenze icyo. Ariko iyo tumaze kumenya ko zibwe, tubafasha kuzishakisha, kandi hari abatangiye kuzibona. Dukurikira uburyo zirimo kugura umuriro tugashakisha tukagera ku bazikoresha. Hari abo twabonye, nubwo atari benshi. Inama tubagira ni uko, dutanga serivisi yego, ariko ku bufatanye n’abaturage tubakangurira kurinda umutekano w’ibikorwaremezo muri rusange, harimo n’izo Cash Power.”
Ni ikibazo aba baturage basaba ko cyakwitabwaho, yaba irondo ry’umwuga rikabasha gukorera mu bice byose by’umudugudu, ritigiriye mu gace kamwe. Icyakora Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba isaba abaturage bahuye n’ibibazo nk’ibyo gutanga amakuru, kugira ngo ifatanye n’izindi nzego gushakisha abo bajura.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10









