Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo ibishingiye ku bantu barenga 10 babonetse bashyinguye mu cyobo yari yaracukuye aho yari acumbitse, rutegeka ko igihano yahanishijwe kigumaho.
Ni icyemezo cyatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, nyuma yuko Urukiko Rukuru ruburanishije ubujurire bw’uyu musore mu rubanza rwabaye tariki 12 Kamena 2025.
Urukiko Rukuru rwanzuye ko ibyaha 10 byahamijwe uregwa, bimuhama, ndetse rwemeza ko igihano cyo gufungwa burundu kigumaho.
Kazungu Denis, ubwo yaburanaga ubujurire bwe, n’ubundi yakomeje kwemera ibyaha ashinjwa, yari yasabye koroherezwa ibihano, akaba yasubira mu muryango nyarwanda, kuko ngo yifuza kujya gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.
Kazungu wumvikanaga nk’uwicuza kuri ibi bikorwa yise ‘ububwa’ yakoze, yavuze ko kimwe mu byo Urukiko rwashingiraho rumugabanyiriza ibihano, ari uko atigeze agora inzego z’ubutabera, kuko ari we wazihereye amakuru akoroshya iperereza, ndetse agasabira imbabazi ibyo yakoze.
Mu iburanisha ryabaye tariki 12 Kamena, Kazungu yagize ati “Ntabwo ibyo nakoze ari ubugabo ni ububwa, aho imbwa yatambuka sinahatambuka, ndongera gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, ndasaba imbabazi Guverinoma yose, kuba narakoze ibintu by’umwanda, ndasaba imbabazi ninginga ababyeyi, abana ku byo nakoze, usaba imbabazi aringinga. Uhana umwana ntakoresha ikibando akoresha umunyafu.”
Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko Urukiko Rukuru rugumishaho igihano cyakatiwe uregwa, kuko ibikorwa yakoze, ari umugambi yari yaracuze kandi ari ibikorwa bigize ubugome ndengakamere, ku buryo nta mpamvu nyoroshyacyaha zihari kuri we.
RADIOTV10