Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UBUREZI:Abanyeshuri barifuza gukingirwa COVID-19 mbere yo kujya mu biruhuko

radiotv10by radiotv10
22/06/2021
in MU RWANDA
0
UBUREZI:Abanyeshuri barifuza gukingirwa COVID-19 mbere yo kujya mu biruhuko
Share on FacebookShare on Twitter

Kuba ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 bwiyongera, kandi abanyeshuri bakaba bagiye kujya mu biruhuko, ni byo bamwe mu banyeshuri biga baba mu bigo bashingiraho basaba gukingirwa.

Urugero, ni urw’abiga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya FR. Ramon Kabuga riherereye mu karere ka Kamonyi, bavuga ko bafite impungenge ko ni bataha badakingiwe bashobora kuzandura iki cyorezo, ubwo bazaba bagiye mu biruhuko bibura iminsi itageze ku kwezi ngo basubire mu miryango yabo.

Uwimana Jean Claude, yiga mu mwaka wa Gatanu w’Ubwubatsi. Avuga ko babahereyeho nabo bakabona kuri izo nkingo, byabafasha cyane mu myigire yabo, impungenge zikagabanuka, buri wese akirinda ariko na none yizeye ko yakingiwe.

Image

Uwimana Jean Claude umunyeshuri uri mu masomo y’ubwubatsi

Iradukunda Florence wiga ububaji mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye muri Fr. Ramon Kabuga TVET School, ati: “Dufite impungenge nyinshi, kuko kuba turi ahangaha turi abanyeshuri, twagiye duturuka mu bice by’igihugu bitandukanye, kandi turi mu gihe cyo gusoza umwaka w’amashuri tujye hanze. Dufite impungenge rero ko tuzahahurira n’abantu banduye COVID-19, bityo natwe bakaba batwanduza. Icyo rero twasaba reta, ni uko yadutekerezaho nk’abanyeshuri, natwe tukaba twahabwa inkingo mbere y’uko twerekeza iwacu mu miryango.”

Image

Iradukunda Florence aganira na Radio &TV10

Ni ikibazo bahurizaho n’abarimu babo basaba inzego z’ubuzima mu Rwanda gutekereza ku banyeshuri n’abarezi babo, nabo bakongera mu byiciro by’abakingirwa.

Ngabonziza Abbasi, ni umwarimu muri FR. Ramon Kabuga TVET School.

Yateruye agira ati ”Abana bagiye kujya mu biruhuko kandi ubwandu bw’iki cyorezo bwo burimo buriyongera ku gipimo tutari twarigeze twumva mu Rwanda. Ubwo rero inzego z’ubuzima nkuko zagiye zireba abihutirwa cyane bagakingirwa icyorezo cya COVID-19, n’abanyeshuri n’abarimu bagakingiwe cyane cyane muri iki gihe bagiye kujya mu biruhuko, kuko bizadufasha kuba twakwirinda ariko nibura dufite n’icyo cyizere.”

Image

Ngabonziza Abbas umurezi muri FR. Ramon Kabuga TVET School

Kuva ku itariki 14 z’ukwezi kwa kabiri kw’uyu mwaka w’2021 Ministeri y’ubuzima itangiye gukingira abanyarwanda, yahereye mu byiciro bishobora kuba byakwibasira n’iki cyorezo, no guhitanwa nacyo.

Abari muri ibi byiciro, ni abageze mu zabukuru kuko byagaragaye ko bibasirwa n’iki cyorezo cyane, abasirikare, abaganga, n’abasanzwe bafite indwara zitandura.

Nyamara kuri iyi nshuro, abanyeshuri biga mu baba mu bigo by’amashuri, bifuzaga kuba nabo bakongerwa muri ibi byiciro, nabo bakaba bakingirwa mbere y’uko berekeza mu biruhuko.

Gusa, iyi Ministeri ivuga ko nta gahunda yihariye ihari yo gukingira abanyeshuri, cyakora ikongeraho ko uko inkingo zizagenda ziyongera, nabo bazagerwaho.

Umuvugizi wa Ministeri y’ubuzima Julien Mahoro Niyingabira, ati: “ Impungenge bafite, zirumvikana. Gusa, inkingo u Rwanda rwabashije kubona rwazikoresheje ruhereye kubashobora guhura n’ibyago byo kwandura icyorezo cya COVID-19, nk’abageze muzabukuru, abaganga n’abandi basanzwe barwaye indwara zindi, zishobora gutuma umubiri wabo udakomeza kugira imbaraga zo guhangana n’indi ndwara nk’iki cyorezo.”

Image

Umuvugizi wa Ministeri y’ubuzima Julien Mahoro Niyingabira

Yakomeje avuga ko nkuko bagenda bafata ibyiciro runaka bakabikingira bitewe n’umubare w’inkingo u Rwanda rwabashije kubona, n’aba banyeshuri ngo bazakingirwa.

Ati:”Ariko mu gihe iyi gahunda itarabageraho, bagomba gukurikiza amabwiriza yokwirinda, arazwi arasobanutse. Ntamuntu utayazi.”

Kimwe n’abandi baturarwanda bose, aba banyeshuri bagirwa inama yo gukomeza kwitwararika no mugihe bazaba bageze mu biruhuko, bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko asobanutse.

Basabwa kandi kuba aribo bafata iya mbere mu guhugura no gufasha abandi kubahiriza ingamba zashyiriweho guhangana n’iki cyorezo.

Inkuru ya: Assoumani Twahirwa/Radio &TV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + eleven =

Previous Post

MUHANGA: Hari abahinzi bababajwe no kubura isoko ry’umusaruro w’imboga

Next Post

UNESCO iraburira ibihugu kugaburira abanyeshuri bari mu bigo

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UNESCO iraburira ibihugu kugaburira abanyeshuri bari mu bigo

UNESCO iraburira ibihugu kugaburira abanyeshuri bari mu bigo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.