UBUREZI:Abanyeshuri barifuza gukingirwa COVID-19 mbere yo kujya mu biruhuko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuba ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 bwiyongera, kandi abanyeshuri bakaba bagiye kujya mu biruhuko, ni byo bamwe mu banyeshuri biga baba mu bigo bashingiraho basaba gukingirwa.

Urugero, ni urw’abiga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya FR. Ramon Kabuga riherereye mu karere ka Kamonyi, bavuga ko bafite impungenge ko ni bataha badakingiwe bashobora kuzandura iki cyorezo, ubwo bazaba bagiye mu biruhuko bibura iminsi itageze ku kwezi ngo basubire mu miryango yabo.

Izindi Nkuru

Uwimana Jean Claude, yiga mu mwaka wa Gatanu w’Ubwubatsi. Avuga ko babahereyeho nabo bakabona kuri izo nkingo, byabafasha cyane mu myigire yabo, impungenge zikagabanuka, buri wese akirinda ariko na none yizeye ko yakingiwe.

Image

Uwimana Jean Claude umunyeshuri uri mu masomo y’ubwubatsi

Iradukunda Florence wiga ububaji mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye muri Fr. Ramon Kabuga TVET School, ati: “Dufite impungenge nyinshi, kuko kuba turi ahangaha turi abanyeshuri, twagiye duturuka mu bice by’igihugu bitandukanye, kandi turi mu gihe cyo gusoza umwaka w’amashuri tujye hanze. Dufite impungenge rero ko tuzahahurira n’abantu banduye COVID-19, bityo natwe bakaba batwanduza. Icyo rero twasaba reta, ni uko yadutekerezaho nk’abanyeshuri, natwe tukaba twahabwa inkingo mbere y’uko twerekeza iwacu mu miryango.”

Image

Iradukunda Florence aganira na Radio &TV10

Ni ikibazo bahurizaho n’abarimu babo basaba inzego z’ubuzima mu Rwanda gutekereza ku banyeshuri n’abarezi babo, nabo bakongera mu byiciro by’abakingirwa.

Ngabonziza Abbasi, ni umwarimu muri FR. Ramon Kabuga TVET School.

Yateruye agira ati ”Abana bagiye kujya mu biruhuko kandi ubwandu bw’iki cyorezo bwo burimo buriyongera ku gipimo tutari twarigeze twumva mu Rwanda. Ubwo rero inzego z’ubuzima nkuko zagiye zireba abihutirwa cyane bagakingirwa icyorezo cya COVID-19, n’abanyeshuri n’abarimu bagakingiwe cyane cyane muri iki gihe bagiye kujya mu biruhuko, kuko bizadufasha kuba twakwirinda ariko nibura dufite n’icyo cyizere.”

Image

Ngabonziza Abbas umurezi muri FR. Ramon Kabuga TVET School

Kuva ku itariki 14 z’ukwezi kwa kabiri kw’uyu mwaka w’2021 Ministeri y’ubuzima itangiye gukingira abanyarwanda, yahereye mu byiciro bishobora kuba byakwibasira n’iki cyorezo, no guhitanwa nacyo.

Abari muri ibi byiciro, ni abageze mu zabukuru kuko byagaragaye ko bibasirwa n’iki cyorezo cyane, abasirikare, abaganga, n’abasanzwe bafite indwara zitandura.

Nyamara kuri iyi nshuro, abanyeshuri biga mu baba mu bigo by’amashuri, bifuzaga kuba nabo bakongerwa muri ibi byiciro, nabo bakaba bakingirwa mbere y’uko berekeza mu biruhuko.

Gusa, iyi Ministeri ivuga ko nta gahunda yihariye ihari yo gukingira abanyeshuri, cyakora ikongeraho ko uko inkingo zizagenda ziyongera, nabo bazagerwaho.

Umuvugizi wa Ministeri y’ubuzima Julien Mahoro Niyingabira, ati: “ Impungenge bafite, zirumvikana. Gusa, inkingo u Rwanda rwabashije kubona rwazikoresheje ruhereye kubashobora guhura n’ibyago byo kwandura icyorezo cya COVID-19, nk’abageze muzabukuru, abaganga n’abandi basanzwe barwaye indwara zindi, zishobora gutuma umubiri wabo udakomeza kugira imbaraga zo guhangana n’indi ndwara nk’iki cyorezo.”

Image

Umuvugizi wa Ministeri y’ubuzima Julien Mahoro Niyingabira

Yakomeje avuga ko nkuko bagenda bafata ibyiciro runaka bakabikingira bitewe n’umubare w’inkingo u Rwanda rwabashije kubona, n’aba banyeshuri ngo bazakingirwa.

Ati:”Ariko mu gihe iyi gahunda itarabageraho, bagomba gukurikiza amabwiriza yokwirinda, arazwi arasobanutse. Ntamuntu utayazi.”

Kimwe n’abandi baturarwanda bose, aba banyeshuri bagirwa inama yo gukomeza kwitwararika no mugihe bazaba bageze mu biruhuko, bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko asobanutse.

Basabwa kandi kuba aribo bafata iya mbere mu guhugura no gufasha abandi kubahiriza ingamba zashyiriweho guhangana n’iki cyorezo.

Inkuru ya: Assoumani Twahirwa/Radio &TV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru