Monday, September 28, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ubushakashatsi bwahishuye ibanga rishya kandi ryoroshye ryatuma umuntu aramba igihe kinini ku Isi

Ubushakashatsi bwahishuye ibanga rishya kandi ryoroshye ryatuma umuntu aramba igihe kinini ku Isi

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, Harvard University; bwagaragaje ko kugirana urugwiro n’abandi no gusabana na bo, bishobora kongerera umuntu igihe cyo kubaho.

Nubwo abantu benshi bibanda ku ndyo yuzuye, gukora siporo cyangwa gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo kubungabunga ubuzima, impuguke zivuga ko no kugira abantu umuntu yegereye ndetse akagira abo asabana na bo bishobora kugira akamaro gakomeye.

Isesengura ry’ubushakashatsi bugera kuri 148 bwashyizwe ahagaragara muri 2019, ryakorewe ku bantu barenga ibihumbi 300, ryagaragaje ko abantu bafite imibanire myiza n’abandi, bafite amahirwe yo kubaho igihe kirekire ku kigero kiri hejuru ya 50% ugereranyije n’abadafite iyo mibanire.

Abashakashatsi bavuga ko kugira itsinda ry’abantu umuntu afitanye umubano wa hafi na bo bishobora kugira uruhare mu buzima ku rwego rugereranywa n’izindi mpamvu zizwiho kugira ingaruka ku buzima, zirimo kunywa itabi, kunywa inzoga nyinshi no kumara igihe kinini umuntu yicaye adakora imyitozo ngororamubiri.

Ku rundi ruhande, kwigunga igihe kirekire na byo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima. Ikigo National Institute on Aging kivuga ko ingaruka zo kwigunga zishobora kugereranywa n’iziterwa no kunywa amatabi 15 ku munsi, ndetse bikaba bishobora kugabanya imyaka umuntu ashobora kubaho.

Porofeseri Tegan Cruwys, umushakashatsi akaba n’inzobere mu by’imitekerereze ya muntu muri Kaminuza Nkuru ya Ositaraliya i Canberra, avuga ko abantu bagenewe kubaho basabana n’abandi.

Yagize ati “Abantu ni ibiremwa bibana n’abandi, bityo ubwonko bwacu n’imibiri yacu byagenewe guhuza n’abandi no kumva turi mu matsinda y’abantu, nk’imiryango, amatsinda y’akazi, amatsinda y’imyidagaduro n’andi.”

Na Dr Ahmed Shoka, inzobere mu ndwara zo mu mutwe ukorera muri Medical Express Clinic i London mu Bwongereza, avuga ko imibanire myiza ishobora gufasha umubiri kugabanya ibimenyetso by’imihangayiko.

Ati “Iyo umuntu yumva afite umutekano mu mibanire n’abandi, imikorere y’umubiri iragabanuka, urugero rw’umusemburo wa cortisol rukagabanuka, ndetse n’uburyo bw’umubiri bwo kwitegura ‘kurwana cyangwa guhunga’ butuma umuntu agira imihangayiko bugatangira kugabanuka.”

Avuga kandi ko ibikorwa bitandukanye byo gusabana, birimo guhoberana, kurebana mu maso, guseka hamwe cyangwa kuvugana kuri telefoni, bishobora kongera umusemburo wa oxytocin, ufasha mu kubaka icyizere no gutuma umubiri uruhuka.

Abashakashatsi bavuga ko ibimenyetso bikomeje kwiyongera bigaragaza ko ubushobozi bwo kugabanya imihangayiko y’igihe kirekire ari imwe mu mpamvu zituma imibanire myiza igira uruhare mu buzima bw’umuntu.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje isano iri hagati y’imihangayiko y’igihe kirekire n’iyongera ry’ibyago byo gupfa bitewe n’impamvu zitandukanye. Ibi bituma abahanga bashimangira ko kubaka no gukomeza imibanire myiza bishobora kuba kimwe mu bintu by’ingenzi bifasha umuntu kubaho igihe kirekire kandi afite ubuzima bwiza.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =