• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

radiotv10by radiotv10
03/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi ba APR FC yamaze guhaguruka i Kigali yerecyeza mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramids FC muri CAF Champions League, bizeje abakunzi bayo kuzakora iyo bwabaga bagatahana intsinzi, kandi ko bazakuba kabiri imbaraga bakoresheje mu mukino wa mbere.

Ikipe ya APR FC yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukwakira 2025, yerecyeza mu Misiri gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League na Pyramids FC.

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, APR FC yatsinzwe ibitego 2-0, ariko abakinnyi bayo bavuga ko bafite icyizere cyo guhindura amateka mu mukino wo kwishyura.

Ronald Ssekiganda, umwe mu bafatiye runini ikipe mu kibuga hagati, yavuze ko bagiye gukuba inshuro ebyiri imbaraga bakoresheje mu mukino ubanza.

Yagize ati “Tugiye mu Misiri gukoresha byikubye imbaraga twakoresheje ku mukino wa mbere. Twabonye amahirwe menshi i Kigali, birashoboka gutsinda. Nituramuka twubahirije amabwiriza y’umutoza kandi tugashyirahamwe nk’ikipe, tuzatsinda kandi tugere mu cyiciro gikurikira.”

Niyomugabo Claude, Kapiteni w’iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, na we yagarutse ku bisabwa ngo babone intsinzi.

Yagize ati “Umukino wa mbere ntabwo wagenze neza, ariko tugiye gushaka intsinzi. Tugomba gusenyera umugozi umwe, abafana bacu na bo bakomeze kuduha inkunga kuko turi kurwana urugamba rukomeye.”

Rutahizamu Mamadou Sy, na we afite icyizere cyo kwitwara neza i Cairo mu Misiri bakamanukana mu Rwanda intsinzi.

Yagize ati “Tugiye twizeye ko tuzagira umukino mwiza. Ibyabaye i Kigali ntibyaduciye intege, ahubwo byatwongerera imbaraga. Ibyabaye mu mukino ubanza byaba no mu Misiri.”

APR FC itaratsindira mu Misiri na rimwe mu mikino ibiri iheruka gukinirayo, irasabwa gutsinda ickinyuranyo cy’ibitego bitatu (3) kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025.

Mamadou Sy n’umunyezamu Ishimwe Pierre

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + one =

Previous Post

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

Next Post

Virginity, respectability& double standards in African homes

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Virginity, respectability& double standards in African homes

Virginity, respectability& double standards in African homes

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.