Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa buturutse muri RIB bugenewe abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/11/2024
in MU RWANDA
0
Ubutumwa buturutse muri RIB bugenewe abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yageneye ubutumwa abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, abasaba kwigengesera mu mvugo bakoresha, kuko batikebutse ngo bazigorore, hari izishobora kuzatuma bisanga imbere y’ubutebera.

Hamaze iminsi humvikana guterana amagambo mu banyamakuru bakora ibiganiro bya siporo mu Rwanda, ndetse bamwe mu babikurikiranira hafi, bakaba bari bavuze ko na bo RIB ikwiye gutungamo itoroshi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba banyamakuru ba Siporo bakwiye kwitwararika ku mvugo bakoresha, bakirinda gusesereza abo bafite ibyo batumva kimwe.

Yagize ati “Mbafitiye ubutumwa: Kwirinda kwibasira abantu bishingiye ko afana iyi kipe wowe udafana; Gukoresha amagambo akomeye, bavuga ku bantu, binjira mu buzima bwite bw’umuntu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abandi, siporo si intambara.”

Umuvugizi wa RIB yibukije aba banyamakuru ko hari ibyo bashobora gutangaza, bakisanga babikurikiranyweho kuko biba bigize ibyaha.

Yavuze kandi batikubise agashyi ngo bikebuke, hari igihe bashobora kuzarengera bakaba bakoresha imvugo zisenya zikaba zateza ibibazo mu muryango mugari w’Abanyarwanda usanzwe ushingiye ku bumwe bwabo.

Dr Murangira B. Thierry yakomeje agira ati “Bashobora kuzashyokerwa ugasanga barimo gukoresha imvugo zikurura urwango, ibyo rero babyitondere.”

Dr Murangira avuga ko nubwo abantu bafite ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko hari umurongo ntarengwa bagomba guhora bazirikana. Ati “Ugomba kubaha ubuzima bwite bw’umuntu.”

Umuvugizi wa RIB kandi yakunze kugira inama abakora ibituma bakurikirwa na benshi, bakwiye kujya bigengesera, yaba abanyamakuru kimwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize humvikanye bomboribombori mu banyamakuru b’imyidagaduro n’abahanzi, byasize bamwe babikurikiranyweho, aho ubu uwitwa Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Uyu munyamakuru akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kubuza undi amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, n’icyo gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu, bishingiye ku byo yatangazaga ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na X [Twitter].

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Amavubi aratashye nyuma yo gukora ibyo yasabwaga ntibitatange umusaruro (AMAFOTO)

Next Post

Kenya: Kiliziya Gatulika yateye ishoti inkunga z’abarimo Perezida yavuze icyo ibona kibyihishe inyuma

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Kiliziya Gatulika yateye ishoti inkunga z’abarimo Perezida yavuze icyo ibona kibyihishe inyuma

Kenya: Kiliziya Gatulika yateye ishoti inkunga z'abarimo Perezida yavuze icyo ibona kibyihishe inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.