Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryifurije iruhuko ridashira Mukanemeye Madeleine wari umukunzi w’umupira w’amaguru by’umwihariko w’Ikipe ya Mukura, witabye Imana, bwihanganisha abakunzi ba ruhago byumwihariko ab’iyi kipe.
Urupfu rwa Mukanemeye Madeleine wari uzwi nka ‘Mama Mukura’ kubera uburyo yakundaga iyi kipe, rwatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Kipe kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2025.
Ubutumwa bwatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, bugira buti “Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bubabajwe no kumenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko Mukanemeye Madeleine uzwi nka Maman Mukura yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 04 Kanama 2025, na rwo ryagize icyo rivuga kuri nyakwigendera watabarutse.
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwagize buti “Twifurije iruhuko ridashira Mama Madeleine, wari uzwi nka Mama Mukura waraye yitabye Imana.”
Bukomeza bugira buti “Urukundo n’ishyaka wagiriraga ruhago tuzahora tubizirakana. Twifurije kandi abakunzi ba ruhago muri rusange na
Mukura Victory Sport by’umwihariko gukomera muri ibi bihe bitoroshye.”
Nk’uko bigaragazwa na gahunda yatangajwe n’ubuyobozi bwa Mukura VS, nyakwigendera azaherecyezwa bwa nyuma kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Kanama 2025, ahategenyijwe misa yo kumusabira izabera kuri Paruwasi ya Save, ubundi agashyingurwa mu irimbi ryo ku Kamalayika.
Mama Mukura witabye Imana ku myaka 103, yari umwe mu bakunzi ba ruhago bari bazwi cyane, byumwihariko mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yari umukunzi w’iyi Kipe ya Mukura yo mu Karere ka Huye, ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.
RADIOTV10