Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV [Robert Prevost] wasimbuye Francis uherutse kwitaba Imana.
Ni nyuma yuko ku mugoroba w’i Kigali mu Rwanda wo kuri uyu wa Kane tariki 08 Gicurasi 2025, i Vatican ahaberaga igikorwa cyo gutora Papa, hacumbye umwotsi wera, ndetse agahita atangazwa ko ari Robert Prevost wahise ahabwa izina ry’Ubushumba rya Lewo XIV.
Nyuma y’itorwa rya Robert Prevost wabaye Umunyamerika wa mbere ubaye Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, abanyacyubahiro banyuranye, imiryango inyuranye ndetse na za Kiliziya mu Bihugu bitandukanye, bahise bagaragaza ibyishimo batewe n’itorwa rya Papa mushya.
Kiliziya Gatulika mu Rwanda, na yo yahise ishyira hanze itangazo rigaragaza ko yishimiye itorwa rya Papa Mushya.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri akaba na na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, rivuga ko “Abepiskopi Gatolika mu Rwanda turashimira Imana yaduhaye umusimbura mushya wa Petero Intumwa, Nyirubutungane Papa Lewo XIV.”
Rikomeza rigira riti “Turashimira kandi Abapadiri, Abiyeguriyimana n’Abakirisitu hirya no hino bishyize hamwe bagasenga basaba Roho Mutagatifu ngo amurikire Abakaridinali bari bakoraniye mu Nama yabo yo gutora Papa mushya.”
Kiliziya Gutulika mu Rwanda, yaboneyeho gusaba abakristu bose gusenga bashima Imana banasabira Papa mushya kuzasohoza ubutumwa bwe neza.
Musenyeri Vincent Harolimana agakomeza avuga ko muri uko gushimira Imana no gusabira Papa mushya, ku Cyumweru cy’Umushumba mwiza, tariki ya 11/05/2025, hateganyijwe Igitambo cy’Ukarisitiya kizaturirwa kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera, ubwo hazaba hasomwa misa yo gushimira Imana ku rwego rw’lgihugu.
RADIOTV10