Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko afitiye icyizere ikipe y’Igihugu Amavubi, ko itsinda umukino wo kwishyura uyihuza na Sudani y’Epfo, nyuma yuko atsindiwe i Juba, akaba yizeye ko muri Sitade Amahoro biza guhinduka.
Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024 kuri Sitade Amahoro, aho u Rwanda ruza kuba rukina na Sudani y’Epfo mu gushaka itike yo kwerecyeza mu mikino y’Igikombe cya Afurika CHAN.
Ni umukino ugiye kuba nyuma y’uwabanje wabaye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 22 Ukuboza, aho Sudani y’Epfo yatsinze u Rwanda ibitego 3-2.
Uyu mukino ugiye kuba nyuma y’icyumweru kimwe gusa, habaye impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda, byumwihariko zakozwe muri Minisiteri ya Siporo, aho Perezida Paul Kagame yagize Nelly Mukazayire Minisitiri w’iyi Minisiteri, ndetse ikanahabwa Umunyamabanga wa Leta ari we Rwego Ngarambe.
Minisitiri Nelly Mukazayire, kuri uyu wa Gatanu wasuye ikipe y’Igihugu aho iri mu myitozo, yagaragaje icyizere ayifitiye.
Mu butumwa burarikira Abanyarwanda kujya gushyigikira ikipe yabo, Minisitiri wa Siporo ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISPORTS, yagize ati “Warababonye muri Sudani y’Epfo ukuntu kuri 22 bazamutse bagakotana, njye sinshidikanya ko ejo bazayitsindira hano.”
Muri ubu butumwa bw’amashusho yafatiwe kuri Sitade Amahoro, ahaza kubera uyu mukino, Rwego Ngarambe na we amwikiriza agira ati “Ni byo abahungu bari mu ngamba natwe tubabe inyuma, dukomeze twimane u Rwanda dushyire u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga dutsinda.”
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Muhire Kevin na we yizeje Abanyarwanda ko biteguye kubaha intsinzi muri uyu mukino bagakosora amakoza bakoze mu mukino wabanje batsinzwemo ibitego 3-2.
RADIOTV10