• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa bwa Ndayishimiye nyuma yo kwemezwa n’ishyaka rye kuzarihagararira mu matora ya Perezida

radiotv10by radiotv10
27/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubutumwa bwa Ndayishimiye nyuma yo kwemezwa n’ishyaka rye kuzarihagararira mu matora ya Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yashimiye Ishyaka rye CNDD-FDD ryongeye kumugirira icyizere kugira ngo azarihagararire nk’umukandida waryo mu Matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha.

Inteko Rusange y’Ishyaka CNDD-FDD rimaze igihe ku butegetsi mu Burundi, yateranye kuri uyu wa 26 Mata 2026, yemeje Perezida Ndayishimiye nk’Umukandida uzarihagararira mu Matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha.

Nyuma yo kumugena nk’umukandida waryo, Perezida Ndayishimiye yashimiye iri Shyaka, kuba ryongeye kumugirira icyizere.

Yagize ati “Nshimiye abanyamuryango bangiriye icyizere mu nteko rusange idasanzwe, bakanshyira imbere nk’umukandinda wa

CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’igihugu ya 2027.”

Ndayishimiye yizeje abarwanashyaka b’iri shyaka, ko uku kongera kumugirira icyizere, abikesha kuba yarakoze neza mu gihe amaze ku butegetsi, kandi abizeza kuzakomerezaho.

Ati “Ko twakoze mugashima, ndabemereye kubandanya ikivi, turi kumwe twese, kugira umurundi wese atunge kandi atunganirwe.”

Iri shyaka CNDD-FDD ryemeje Ndayishimiye nk’uzarihagararira muri ariya matora, ryari rimaze iminsi rivugwamo umwuka utari mwiza ushingiye ku kutumvikana ku mukandida rizatanga, aho benshi bavugaga ko bazemeza Ndayishimiye, ariko bamwe ntibabikozwe.

Abasesengura ibya Politiki mu Burundi, bavuga ko byagaragaraga ko Ndayishimiye azongera akemezwa nk’uzahagararira iri shyaka, kuko bamwe mu batari bamushyigikiye, bagiye bigizwayo, bagashyirwa ku ruhande.

Bavuga kandi ko kwemeza Ndayishimiye, bimuha amahirwe menshi yo kuzongera gutorerwa manda ya kabiri, kuko iri shyaka CNDD-FDD rimaze igihe ku butegetsi, bigoye ko hari uwahangana na ryo ngo aritsinde.

Perezida Ndayishimiye yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2020, nyuma yuko asimbuye nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari umushyigikiye ko yiyamamaza.

Ndayishimiye yashimiye CNDD-FDD

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Isomo Perezida Museveni avuga ko yakuye mu kuba agiye gushyingiza Umwuzukuru we

Next Post

Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.