Apôtre Mignone Alice Kabera yasabye abakobwa n’abagore bambara imyenda migufi bavuga ko ari ukugira ngo bagaragare neza, ko bakwiye kubicikaho, kuko bashobora no kwambara bikwije kandi bakaberwa, ati “ushobora gutwika kandi ufite ubupfura.”
Apotre Mignone usanzwe ari umuyobozi w’Itorero Noble church na Women Foundation Ministries, yabitangarije abitabiriye igiterane All Womene Together kimaze iminsi kibera mu Mujyi wa Kigali.
Ubwo yagiraga inama abagore babyaye bakaba batabana n’abagabo bifuza kongera kurushinga, yagarutse ku ngeso zigaragazwa na bamwe muri bo nko kwambara imyenda ibakojeje isoni, ababwira ko bidakwiye.
Yagize ati “Iyo Imana iguhaye agakiza ntibikwambura umuco, iyo iguhaye agakiza ntibikwambura ubupfura, ahubwo buriyongera, ariko tugeze mu gihe aho umuntu agenda akikora ibyo adashaka kugira ngo abone amafranga, ugasanga umugore yambaye imyenda igaragaza amabere nk’uri kuyashyira kuri exposition, umugore ufite abana batandatu ukibaza agiye konsa isi.”
Yakomeje avuga ko umuntu ashobora kwambara akikwiza, kandi akanagaragara neza ku buryo n’abo yifuza gukurura n’ubundi bamwishimira.
Ati “Ushobora kwaka kandi wambaye ibikwiriye, ushobora gutwika kandi ufite ubupfura, sibyo? Birashoboka, ariko bamwe mu bagore ntibari kubyumva.”
Igiterane ‘All Women Together’ kiri kuba ku nshuro yacyo ya 12, ni ngaruka mwaka, aho icy’uyu mwaka cyitabiriwe n’abavuye ku Migabane yose y’Isi barenga 1 200.
Ni igiterane kandi cyatumiwemo abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, nka Osinachi Kalu Okoro Egbu uzwi nka Snach wamamaye mu ndirimo zirimo ‘I Know who I am’, na ‘Victory is my Name’.
Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10