Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ubutumwa bw’Umukozi w’Imana ukunzwe ku bagore bambara ibibakoza isoni babyita ‘gutwika’

radiotv10by radiotv10
10/08/2024
in IMYIDAGADURO
0
Ubutumwa bw’Umukozi w’Imana ukunzwe ku bagore bambara ibibakoza isoni babyita ‘gutwika’
Share on FacebookShare on Twitter

Apôtre Mignone Alice Kabera yasabye abakobwa n’abagore bambara imyenda migufi bavuga ko ari ukugira ngo bagaragare neza, ko bakwiye kubicikaho, kuko bashobora no kwambara bikwije kandi bakaberwa, ati “ushobora gutwika kandi ufite ubupfura.”

Apotre Mignone usanzwe ari umuyobozi w’Itorero Noble church na Women Foundation Ministries, yabitangarije abitabiriye igiterane All Womene Together kimaze iminsi kibera mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo yagiraga inama abagore babyaye bakaba batabana n’abagabo bifuza kongera kurushinga, yagarutse ku ngeso zigaragazwa na bamwe muri bo nko kwambara imyenda ibakojeje isoni, ababwira ko bidakwiye.

Yagize ati “Iyo Imana iguhaye agakiza ntibikwambura umuco, iyo iguhaye agakiza ntibikwambura ubupfura, ahubwo buriyongera, ariko tugeze mu gihe aho umuntu agenda akikora ibyo adashaka kugira ngo abone amafranga, ugasanga umugore yambaye imyenda igaragaza amabere nk’uri kuyashyira kuri exposition, umugore ufite abana batandatu ukibaza agiye konsa isi.”

Yakomeje avuga ko umuntu ashobora kwambara akikwiza, kandi akanagaragara neza ku buryo n’abo yifuza gukurura n’ubundi bamwishimira.

Ati “Ushobora kwaka kandi wambaye ibikwiriye, ushobora gutwika kandi ufite ubupfura, sibyo? Birashoboka, ariko bamwe mu bagore ntibari kubyumva.”

Igiterane ‘All Women Together’ kiri kuba ku nshuro yacyo ya 12, ni ngaruka mwaka, aho icy’uyu mwaka cyitabiriwe n’abavuye ku Migabane yose y’Isi barenga 1 200.

Ni igiterane kandi cyatumiwemo abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, nka Osinachi Kalu Okoro Egbu uzwi nka Snach wamamaye mu ndirimo zirimo ‘I Know who I am’, na ‘Victory is my Name’.

Apotre Mignone yakebuye abambara impenure bavuga ngo ni ugutwika

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + four =

Previous Post

Kompanyi ikomeye mu Bwongereza yatangaje ibyumvikanamo inkuru nziza ku bahinzi bo mu Rwanda

Next Post

Kayonza: Abashumba b’abamutungo n’utazwi aho yaturutse baravugwaho ibyo abaturage batabariza

Related Posts

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

In recent years, podcasts have become very popular around the world, and Rwanda is no exception. More and more young...

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Abashumba b’abamutungo n’utazwi aho yaturutse baravugwaho ibyo abaturage batabariza

Kayonza: Abashumba b’abamutungo n’utazwi aho yaturutse baravugwaho ibyo abaturage batabariza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.