Tuesday, July 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

radiotv10by radiotv10
10/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo
Share on FacebookShare on Twitter

Uwahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Afurika, Tibor Nagy yatangaje ko kuba u Rwanda rwivanye mu Muryango wa ECCAS, nta gihombo gifatika u Rwanda byarugiraho, kuko n’ubusanzwe uyu Muryango ugirira akamaro kadashamaje Ibihugu bicye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yikuye muri uyu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS).

U Rwanda rwavuze ko rwafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko uyu Muryango wabaye igikoresho cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya u Rwanda.

Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Afurika, wanabaye Ambasaderi w’iki Gihugu cye muri Ethiopia na Guinea, agira icyo avuga kuri iki cyemezo cyafashwe n’u Rwandal yavuze ko nta gihombo ruzabigiraho.

Yagize ati “Kuba u Rwanda rwivanye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), nta gihombo Kinini bizarugiraho nk’Igihugu.”

Iyi nzobere muri Dipolomasi y’Umunyamerika, ikomeza ivuga ko n’ubusanzwe uyu Muryango nta nyungu nyinshi ugirira Ibihugu biwuhuriyemo, ku buryo kuba hari icyawuvamo ngo bikigireho ingaruka.

Ati “ECCAS n’ubusanzwe nta mbaraga ifitiye akarere ka Afurika ngo igirire ibyo ikora byinshi uretse gukora inama.”

Uyu munyapolitiki kandi yavuze kimwe n’uyu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), na wo nta kinini uzahomba kubaho udafite u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − eight =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Next Post

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

Related Posts

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Eng.-Between the DRC Government and AFC/M23, who truly deserves to celebrate the recently signed principles?

by radiotv10
21/07/2025
0

After the Government of the Democratic Republic of Congo and the AFC/M23 signed a framework document outlining the principles of...

Ari ubutegetsi bwa Congo na AFC/M23 ni inde ukwiye kubyina itsinzi?-Icyo abasesenguzi bavuga ku byasinywe

Ari ubutegetsi bwa Congo na AFC/M23 ni inde ukwiye kubyina itsinzi?-Icyo abasesenguzi bavuga ku byasinywe

by radiotv10
21/07/2025
0

Nyuma yuko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 basinyanye inyandiko y’amahame azagena amasezerano, abasesenguzi bavuga ko umuhuza...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside wabaga ahadakwiye yubakiwe inzu n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Rusizi: Uwarokotse Jenoside wabaga ahadakwiye yubakiwe inzu n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

by radiotv10
21/07/2025
1

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bashyikirije inzu bubakiye umuryango wo muri uyu Murenge...

Minisitiri Nduhungirehe yatanze umucyo ku byatangajwe n’Umuvugizi wa Congo byuzuye ikinyoma

Minisitiri Nduhungirehe yatanze umucyo ku byatangajwe n’Umuvugizi wa Congo byuzuye ikinyoma

by radiotv10
21/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungihe yanyomoje Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC wavuze ko mu bizakorwa n’Urwego rw’Umutekano ruhuriweho...

Nyagatare: Uwavugwagaho kuryamana n’abagore b’abandi birakekwa ko yishwe n’abagabo babo

Amayobera ku rupfu rw’umukobwa basanze mu nzu yitabye Imana

by radiotv10
21/07/2025
0

Mu murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, haravugwa urupfu rw’urujijo rw’umukobwa wasanzwe mu cyumba cye yapfuye nyamara yari yiriwe...

IZIHERUKA

Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa
AMAHANGA

Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa

by radiotv10
21/07/2025
0

Amakuru agezweho ku mpirimbanyi yo muri Kenya yari yafunzwe bikazamurira benshi umujinya

Amakuru agezweho ku mpirimbanyi yo muri Kenya yari yafunzwe bikazamurira benshi umujinya

21/07/2025
BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Eng.-Between the DRC Government and AFC/M23, who truly deserves to celebrate the recently signed principles?

21/07/2025
Umuhanzikazi Marina yasangije abantu ikimero cye mu mashusho y’inzongamubiri

Umuhanzikazi Marina yasangije abantu ikimero cye mu mashusho y’inzongamubiri

21/07/2025
From model to renowned fashion designer: Matteo’s journey through the fashion industry

From model to renowned fashion designer: Matteo’s journey through the fashion industry

21/07/2025
Ari ubutegetsi bwa Congo na AFC/M23 ni inde ukwiye kubyina itsinzi?-Icyo abasesenguzi bavuga ku byasinywe

Ari ubutegetsi bwa Congo na AFC/M23 ni inde ukwiye kubyina itsinzi?-Icyo abasesenguzi bavuga ku byasinywe

21/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa

Amakuru agezweho ku mpirimbanyi yo muri Kenya yari yafunzwe bikazamurira benshi umujinya

Eng.-Between the DRC Government and AFC/M23, who truly deserves to celebrate the recently signed principles?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.