Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubutumwa bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye The Ben na Pamella kubera amashusho yabo

radiotv10by radiotv10
27/12/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ubutumwa bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye The Ben na Pamella kubera amashusho yabo
Share on FacebookShare on Twitter

Nzayisenga Modeste uzwi nk’Umupfumu Rutangarwamaboko, yahanuye umuhanzi The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella, kubera amashusho agaragaza umugore atwite, avuga ko “Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi.”

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, umuhanzi The Ben ashyize hanze indirimbo ye nshya ‘True Love’ igaragaramo amashusho ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella agaragara akuriwe.

Ni indirimbo yakunzwe n’abatari bacye, bishimiye amashusho yayo byumwihariko uko agaragaramo umugore we atwite, ndetse bikaba byanamenyekanye mu gihe cya vuba ko benda kwibaruka imfura yabo.

Ni mu gihe Umupfumu Rutangarwamaboko we atashimye aya mashusho, aho yanenze uburyo umugore wa The Ben yagaragaye inda ye igararaga.

Mu butumwa bwumvikanamo nko gucyebura, Rutangarwamaboko, yagize ati “Duhane duhanure kandi duhonore Benimana bahonoke: Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima.”

Rutangarwamaboko wiyita Umupfumu, yakomeje agira ati “Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi kayiha nde n’u Rwanda ni inda. Muzibeho mwo gatsindwa mwe!”

Bamwe mu babyeyi barimo abasanzwe bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro, bakunze kwifotoza iyo batwite, bagaragaza inda zabo, bishimira ko bagiye kwakira umwana, ntibivugweho rumwe na bamwe mu Banyarwanda, aho bamwe bavuga ko bihabanye n’umuco, mu gihe abandi baba bavuga ko ntacyo bitwaye.

Miss Pamella yagaragaye mu mashusho ya The Ben

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + six =

Previous Post

Abasirikare bakora ubuvuzi bibukijwe ko inshingano zabo zitagarukira ku bo muri RDF gusa

Next Post

Rubavu: Havuzwe imibare igaragaza ko abakobwa bashaka serivisi yo ‘gukuramo inda’ yiyongereye

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Havuzwe imibare igaragaza ko abakobwa bashaka serivisi yo ‘gukuramo inda’ yiyongereye

Rubavu: Havuzwe imibare igaragaza ko abakobwa bashaka serivisi yo ‘gukuramo inda’ yiyongereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.