Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

radiotv10by radiotv10
24/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ababwira ko na we byamushimishije, anabifuriza umugisha.

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira, Abanyarwanda ndetse n’abandi benshi mu nguni zose z’Isi, bifurije Perezida Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko, aho yujuje imyaka 68.

Mu butumwa bwongera kwibutsa ibigwi n’ubutwari byaranze Perezida Paul Kagame, abantu benshi bagiye banyura ku mbuga nkoranyambaga, bakamwifuriza ibyiza mu mwaka mushya yinjiyemo.

Umukuru w’u Rwanda, na we mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye abantu bose bafashe umwanya wabo bakamwifuriza isabukuru nziza.

Yagize ati “Ku nshuti nyinshi, abayobozi ndetse n’abandi bose banyifurije ibyiza ntabashije kumenya buri wese, ndifuza kubashimira byimazeyo ku bwo kunyifuriza isabukuru nziza. Muhabwe umugisha.”

Perezida Paul Kagame yavutse tariki 23 Ukwakira 1957, avukira mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, mu muryango wa Deogratias Rutagambwa na Asteria Bisinda.

Kubera amateka mabi y’ubutegetsi bubi bwariho muri icyo gihe, Perezida Kagame yakuriye mu buhunzi muri Uganda, akurana ubwenge n’ubushishozi bihambaye, aho kuva ku myaka 15 ari mu batekerezaga kure bibaza uko Abanyarwanda bari barambuwe uburenganzira bwo kuba mu Gihugu cyabo, bazongera kububona.

We na bagenzi be, mu kubyiruka kwabo, bakomeje gutekereza icyakorwa, ndetse bajyenda begeranya ibitekerezo n’imbaraga, kugeza mu 1990 ubwo hatangizwaga urugamba rwo kwibohora, yagizemo uruhare, dore ko ari we waruyoboye.

Uretse ibigwi byo kuyobora urugamba rwo Kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yanabaye indorerwamo ya benshi kubera imiyoborere ye ihanitse mu bushishozi, no kongera kubaka Igihugu cy’u Rwanda cyari cyamaze kuba umuyonga, ariko ubu kikaba ari intangarugero mu ruhando mpuzamahanga, byose bishinze imizi ku miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + one =

Previous Post

Are workplaces in Rwanda becoming more Gender-Inclusive?

Next Post

Friday Debate: Should weekends be longer?

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

by radiotv10
10/12/2025
0

The Government of Rwanda states that the Democratic Republic of Congo (DRC) cannot place on Rwanda any cross-border violations following...

Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Ibi birahagije: Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarike ibinyoma byayo,...

U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

Eng.-Rwanda Government Spokesperson condemns the new false accusations raised by the DRC

by radiotv10
10/12/2025
0

Rwanda Government Spokesperson, Yolande Makolo, has said that it is time for the Democratic Republic of Congo (DRC) to stop...

IZIHERUKA

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI
IBYAMAMARE

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

by radiotv10
10/12/2025
0

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

10/12/2025
Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Friday Debate: Should weekends be longer?

Friday Debate: Should weekends be longer?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.