Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abasirikare n’abo mu zindi nzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’akazi bakorana ubunyamwuga n’indangagaciro, abibutsa ko ubwitange bwabo buhora buzirikanwa.
Ni mu butumwa busoza umwaka, Perezida Kagame yageneye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bo mu zindi nzego z’umutekano, aho yabibukije ko “mu gihe tugiye kwinjira mu wundi mwaka, ndashaka kubashimira byimazeyo akazi kanyu. Umuhate n’ubunyamwuga bikomeje guherekeza indangagaciro n’umutekano w’Igihugu cyacu.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko nubwo habayeho imbogamizi ndetse n’ibihe bikomeye “abagabo n’abagore b’Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano bakomeje gukorana ubwitange yaba mu Gihugu cyabo ndetse no mu butumwa barimo mu mahanga.”
Akomeza agira ati “Mu Gihugu cyacu, kuba maso kwanyu byatumye abaturage bacu batekana, birinda umutekano w’Igihugu cyacu, binashimangira kurindwa k’ubusugire bw’Igihugu umunsi ku wundi.”
Nanone kandi abari mu butumwa bw’amahoro, bakomeje gukorana ubwitange butajegajega mu kurinda ikiremwamuntu hakoreshejwe ubushobozi bwose buhari, ubumenyi n’umuhate udatezuka.
Ati “Ku bw’umuhate wanyu musangiye, u Rwanda rukomeje kwishimira amahoro n’ituze. Igihugu cyacu cyageze ku iterambere rifatika mu nzego zinyuranye, kandi n’Abanyarwanda bashima umusanzu wanyu, watumye babasha gukora ibikorwa by’iterambere mu ituze no mu mahoro asesesuye.”
Umukuru w’u Rwanda kandi yongeye kugaruka ku ijambo aherutse kuvugira mu Nama y’Inteko y’Umuryango FPR-Inkotanyi, ko “Ingabo z’u Rwanda n’inzindi nzego z’umutekano dufite, ni zo nifuje kugira kuva cyera.”
Yavuze ko muri uyu mwaka uri kugana ku musozo, Abanyarwanda bakomeje gutera intambwe ishimishije mu ngeri zinyuranye yaba mu bumwe bwabo, kwigira ndetse no gukomeza gushyira imbere inyungu z’Igihugu, kurangwa n’ubunyangamugayo no gukunda Igihugu.
Ati “Mu gihe turi kwinjira mu mwaka mushya, ndabasaba gukomeza uyu murongo no gukomeza gushyigikira amahame y’ubunyangamugayo no kubahirza inshingano biranga inzego z’umutekano zacu. Dukomeze kuba maso kandi turangwe n’imigirire ijyanye n’ibibazo bihindagurika mu gihe dukomeje gukora tugamije icyerekezo kimwe cy’u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe.”
Yaboneyeho kandi gushimira byumwihariko abari mu butumwa hanze y’u Rwanda, batabashije gusangira iminsi mikuru n’imiryango yabo, ababwira ko Igihugu gishima ubu bwitange bwabo n’ubw’imiryango yabo.
Ati “Ubutwari bwanyu, kwihangana kwanyu, n’ubwitange bwanyu budatezuka bidutera ishema twese nk’Abanyarwanda. Ku miryango iri mu gahinda ko kubura ababo babuze ubuzima bari mu butumwa, mpaye icyubahiro ubwitange bwanyu kandi mbizeza ko tuzakomeza kubaba hafi.”
Umukuru w’u Rwanda yasoje yibutsa Ingabo z’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano ko bakomeza gukorana ubwo bwitange, kandi ko buzakomeza kuzirikanwa.
RADIOTV10









