Perezida Paul Kagame, ni umwe mu banyacyubahiro bashimiye Donald Trump watsinze amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, aho yamubwiye ko ubutumwa bwe, bwagaragaje ko iki Gihugu cyaba umufatanyabikorwa w’amahitamo utanga ubwisanzure mu mikoranire.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, ibyari bimaze kuva mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, byagaragazaga ko Umu-Republican Donald Trump yatsinze Umu-Democrat Kamala Harris.
Nyuma yuko bigaragaye ko Trump yatsinze, we ubwe yahise atanga ubutumwa bw’intsinzi, ashimira Abanyamerika bamutoye n’abataramutoye, aboneraho kuvuga ko urugendo rwe rutoroshye rurangiye abonye iyi ntsinzi izatuma Igihugu cye cyongera kugira ubuhangange.
Abanyacyubahiro banyuranye, bahise bagaragaza ko bishimiye intsinzi ya Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America muri manda imwe, ntabashe kwegukana iya kabiri, ubu akaba azagaruka muri White House muri Mutarama umwaka utaha asimbuye Joe Biden bahanganye mu matora yaherukaga.
Perezida Paul Kagame, mu butumwa yageneye Trump, na we yamushimiye mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda “ku bw’intsizni yawe y’amateka, ndetse n’amatora yo kwiyemeza ya Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za America.”
Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Ubutumwa bwawe bwumvikana, bwakomeje kugaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za America ari umufatanyabikorwa w’amahitamo wakomeza gutanga urugero, aho guhatira abandi uko ibona ibintu cyangwa kugendera mu nzira ze.”
Perezida Kagame yaboneyeho kwizeza Trump kuzakorana mu nyungu zihuriwe z’Ibihugu byombi mu bihe biri imbere.
Muri Mutarama 2018, ubwo Perezida Trump yahuraga na Perezida Kagame mu Ihuriro ry’Ubukungu i Davos, yamushimiye imiyoborere ye, byumwihariko amushimira kuba icyo gihe yari afite inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi ko yari yizeye kuzazisohoza neza.
Icyo gihe kandi Trump yavuze ko Igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda, bisanganywe umubano mwiza, ushingiye ku mikoranire ihamye.
RADIOTV10