Friday, February 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye

radiotv10by radiotv10
13/02/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimiye Ngabo Roben wari umukozi ushinzwe itumanaho n’Itangazamakuru muri iyi kipe, akaba aherutse gusezera kuri izi nshingano.

Ngabo Roben asanzwe ari Umunyamakuru wa RADIOTV10, yanabibangikanyaga n’inshingano zo kuba Umukozi ushinzwe Itumanaho n’itangazamakuru muri Rayon Sports.

Uyu munyamkauru w’ibiganiro bya siporo yatangaje ko yasezeye kuri izi nshingano yari afite muri Rayon mu itangazo yashyize hanze tariki 10 Gashyantare 2026, ryakurikiwe n’impaka ndende zumvikanye cyane mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda.

Mu butumwa bwashyize hanze n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, bwavuze ko bushimira uyu wari umukozi ushinzwe itumanaho muri iyi kipe.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko Ngabo Roben yaranzwe no gukorana umuhate “kuva ku gutera akanyabugabo ku mukino, kugeza ku majoro y’ibikombe, watanze ibyair bikenwe igihe cyose.”

Ubutumwa bwa Rayon Sports bukomeza bugira buti “Warakoze Ngabo Roben, ku bw’ishyaka, guhanga udushya n’imbaraga watanze kuva muri 2018 kugeza muri 2026.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasoje ubutumwa bwabwo bwifuriza Ngabo Roben gukomeza kuba umwe mu bagize umuryango mugari w’Aba-Rayon.

Mu kiganiro cyatanzwe na Ngabo Roben nyuma yo gusezera, yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma yuko ubuyobozi buriho muri iyi kipe bumugaragarije ko butagishaka ko bakomezanya.

Yagize ati “ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanyeretse ko bifuzaga ibitandukanye n’ibyo nsanzwe mbakorera.Banyeretse ko bakwifuza kugira wenda undi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Hatangajwe imbogamizi zabayeho mu ngendo z’indege mu Rwanda

Related Posts

Hashyizwe hanze urutonde rw’amaradiyo yo mu Rwanda yemerewe kogeza Shampiyona

Hashyizwe hanze urutonde rw’amaradiyo yo mu Rwanda yemerewe kogeza Shampiyona

by radiotv10
12/02/2026
0

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League, bwashyize hanze urutonde rw’ibigo bitanu by’amaradiyo yemerewe kogeza imikino mu buryo bw’amajwi. Iri tangazo ryashyizwe...

Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

by radiotv10
12/02/2026
0

Abanyamakuru Rutamu Elie Joe na Rugimbana Theogene bamenyekanye mu biganiro bya siporo mu Rwanda, bakaba bamaze igihe batumvikana muri uyu...

Imvune ya rurangiranwa Lionel Messi yatumye ikipe ye ifata icyemezo ku mukino wa gicuti ifite

Imvune ya rurangiranwa Lionel Messi yatumye ikipe ye ifata icyemezo ku mukino wa gicuti ifite

by radiotv10
12/02/2026
0

Inter Miami CF yatangaje ko umukino wa gicuti wagombaga kuyihuza na Independiente del Valle muri Puerto Rico wasubitsweho ibyumweru bibiri,...

Haravugwa isezera ry’abandi bakozi ba Rayon Sports

Haravugwa isezera ry’abandi bakozi ba Rayon Sports

by radiotv10
12/02/2026
0

Abandi bakozi babiri b’ikipe ya Rayon Sports basezeye, nyuma ya Ngabo Roben wari ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru by’iyi kipe, wafashe icyemezo...

Umugore wa rutahizamu Lewandowski akomeje intego ye yo kumufasha kugumana umubiri wubakitse

Umugore wa rutahizamu Lewandowski akomeje intego ye yo kumufasha kugumana umubiri wubakitse

by radiotv10
12/02/2026
0

Anna Lewandowska, umugore wa rutahizamu wa FC Barcelona Robert Lewandowski, avuga ko agikomeje gufasha umugabo we kugira umubiri wubakitse. Iyi...

IZIHERUKA

Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye
FOOTBALL

Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye

by radiotv10
13/02/2026
0

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwahagaritse ingendo ziruhuza n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika

Hatangajwe imbogamizi zabayeho mu ngendo z’indege mu Rwanda

13/02/2026
Umunyarwenya ‘Nyamabondo’ yahishuye uko yiyise Umunyamulenge abyizeyemo amakiriro bikarangira bitumye afungwa

Umunyarwenya ‘Nyamabondo’ yahishuye uko yiyise Umunyamulenge abyizeyemo amakiriro bikarangira bitumye afungwa

13/02/2026
Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

13/02/2026
Hatangajwe itariki yo gutangira kubahiriza bidasubirwaho icyemezo cyo guhagarika imirwano muri Congo

Hatangajwe itariki yo gutangira kubahiriza bidasubirwaho icyemezo cyo guhagarika imirwano muri Congo

13/02/2026
Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

13/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye

Hatangajwe imbogamizi zabayeho mu ngendo z’indege mu Rwanda

Umunyarwenya ‘Nyamabondo’ yahishuye uko yiyise Umunyamulenge abyizeyemo amakiriro bikarangira bitumye afungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.