Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buremeza ko bwirukanye Umuyobozi w’Ishuri ribanza riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga nyuma yo kumutahuraho kuba yaribye ibiribwa by’abanyeshuri, akabigurisha, bukavuga ko budashobora kwihanganira “abantu b’akaboko karerekare.”
Uyu muyobozi wirukanywe, ni uw’ishuri ribanza rya Rubira II, ukekwaho kuba yaragurishije ibilo 460 by’ibiribwa by’abanyeshuri byari byasagutse mu gihembwe cya kabiri, byagombaga guherwaho mu cya gatatu.
Iyirukanwa ry’uyu muyobozi, ryemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry wavuze ko uriya diregiteri w’ishuri yagurishije ibyo biribwa kugira ngo azakomereze ku bizazanwa ubwo abanyeshuri bazaba basubukuye amasomo.
Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe ibigo by’amashuri bigenerwa ingano y’ibiribwa, hashingiwe ku mubare w’abanyeshuri, ku buryo no kuba biriya byari byasagutse, bishobora kuba ari ikibazo.
Ati “No kuba yarabisaguye abana bajya mu kiruhuko bishoboka ko yanabikorera ubwende akagaburira abana bike kugira ngo azasagure.”
Avuga ko iyo bibaye ngombwa hakagira ibisaguka, bibikwa bikazakoreshwa mu gihembwe gikurikira icyo byasagutsemo.
Ati “Kuba rero uyu muyobozi atinyuka kubigurisha twahise tumuhagarika ku kazi mu gihe izindi nzego na zo zikurikirana iki kibazo.”
Kakooza Henry atangaza ko kwirukana uyu muyobozi ari icyemezo kiba ari ngombwa, kuko umuntu w’umurezi wakoze ibintu nka biriya, adashobora kwihanganirwa.
Ati “Ntabwo ubuyobozi bwakwihanganira abantu b’akaboko karerekare. Niba uhawe gucunga umutungo w’ikigo ukwiye kurangwa n’ubunyangamugayo.”
Umuyobozi w’Akarere yaboneyeho kugira inama abandi bayobozi byumwihariko ababa bari mu burezi, kuba intangarugero, bakagendera ikintu cyose gitanga urugero rubi.
RADIOTV10











