Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika

radiotv10by radiotv10
11/06/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda ry’Intumwa z’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, riyobowe n’Umuvugizi wazo, Brig Gen Ronald Rwivanga, riri i Addis Ababa muri Ethiopia mu nama yiga ku Mutekano muri Afurika.

Iyi nama yiga ku Mutekano muri Afurika ‘Africa Security Symposium’ (ASEC) ibaye ku nshuro ya 12, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 ikazageza ku ya 12 Kamena 2025.

Amakuru dukesha Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, avuga ko iri tsinda ribuhagarariye rigizwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga, uhagarariye Inyungu za Gisirikare muri Ambasade ya Ethiopia, Djibouti na AU (Umuryango w’Abibumbye), Lt Col David Sangani.

Iri tsinda kandi ririmo Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, mu Biro bishinzwe Ububanyi Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Lt Col Eugene Ruzindana.

Ubuyobozi Bukuru bwa RDF buvuga ko iri tsinda “Riri mu nama ya 12 y’Umutekano muri Afurika (Africa Security Symposium-ASEC2025) i Addis Ababa muri Ethiopia kuva ku ya 10 kugeza ku ya 12 Kamena 2025.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko iyi nama y’uyu mwaka “izibanda ku ruhare rw’imikoranire y’inzego za Leta n’iz’abikorera mu gusigasira amahoro ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rw’akarere, guteza imbere urwego rushinzwe gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko, guha imbaraga ibikorwa bya gisirikare no kubungabunga amahoro.”

Zimwe mu ngingo zizaganirwaho muri iyi nama, harimo ibijyanye n’umutekano nyambukiranyamipaka, kurwanya iterabwiba, ndetse n’ibijyanye n’ibikoresho ndetse n’ikoranabuhanga byazana ibisubizo mu miyoborere myiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 4 =

Previous Post

Rwamagana: Hari abacuruzi barira ayo kwarika kubera amafaranga bavuga ko adasobanutse bacibwa

Next Post

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa barindagamo abayobozi bakuru muri Centrafrique bagaragaje ibindi bakoze

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa barindagamo abayobozi bakuru muri Centrafrique bagaragaje ibindi bakoze

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa barindagamo abayobozi bakuru muri Centrafrique bagaragaje ibindi bakoze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.