Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ari kumwe n’Uhagarariye Inyungu z’Ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda, baganira ku gukomeza kongerera ingufu imikoranire hagati y’Ingabo.
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, mu itangazo bwashyize hanze, bugira buti “Yari aherekejwe n’uhagarariye inyungu za gisirikare mu Rwanda, Col Nicolas Dufour. Baganiriye ku buryo bwo guha ingufu imikoranire isanzweho mu by’ingabo.”
Umubano n’imikoranire mu by’ingabo hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, bisanzwe bihagaze neza byumwihariko kuva aho uw’Ibihugu byombi wongeye kumerera neza kuva aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron atangirije intambwe nshya mu mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Muri Werurwe uyu mwaka wa 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura yagiriye uruzinduko mu Bufaransa, yakirwa na mugenzi we w’iki Gihugu yari agendereye, Gen Thierry Burkhard; banagirana ibiganiro.
Ni ikiganiro cyagarutse bibazo by’umutekano muri Afurika yo Hagati n’iyo mu majyepfo, ndetse banaganira ku mubano wa gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda yaganiriye n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bufaransa nyuma y’igihe gito ubutabera bw’u Bufaransa, butangarije ko buhagaritse iperereza ryakorwaga ku bari abasirikare b’iki Gihugu bari bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaranda, bwahagaritse iri perereza buvuga ko bwabuze ibimenyetso bigaragaza ko abo abasirikare baba baragize uruhare yaba urwo gufasha, urwo guha inkunga abakoraga Jenoside cyangwa urundi urwo ari rwo rwose.
Ni icyemezo kitanyuze abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, banakunze kugaragaza uruhare rw’abo basirikare bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994 aho bafashije Interahamwe n’abandi bari bamaze gukora Jenoside, guhungira mu cyahoze ari Zaire.
RADIOTV10