Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubw’iz’u Bufaransa baganiriye

radiotv10by radiotv10
17/09/2022
in MU RWANDA
0
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubw’iz’u Bufaransa baganiriye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ari kumwe n’Uhagarariye Inyungu z’Ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda, baganira ku gukomeza kongerera ingufu imikoranire hagati y’Ingabo.

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, mu itangazo bwashyize hanze, bugira buti “Yari aherekejwe n’uhagarariye inyungu za gisirikare mu Rwanda, Col Nicolas Dufour. Baganiriye ku buryo bwo guha ingufu imikoranire isanzweho mu by’ingabo.”

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yari kumwe n’ugaharariye inyungu z’Igisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda

Umubano n’imikoranire mu by’ingabo hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, bisanzwe bihagaze neza byumwihariko kuva aho uw’Ibihugu byombi wongeye kumerera neza kuva aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron atangirije intambwe nshya mu mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura yagiriye uruzinduko mu Bufaransa, yakirwa na mugenzi we w’iki Gihugu yari agendereye, Gen Thierry Burkhard; banagirana ibiganiro.

Ni ikiganiro cyagarutse bibazo by’umutekano muri Afurika yo Hagati n’iyo mu majyepfo, ndetse banaganira ku mubano wa gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda yaganiriye n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bufaransa nyuma y’igihe gito ubutabera bw’u Bufaransa, butangarije ko buhagaritse iperereza ryakorwaga ku bari abasirikare b’iki Gihugu bari bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ubushinjacyaha bw’u Bufaranda, bwahagaritse iri perereza buvuga ko bwabuze ibimenyetso bigaragaza ko abo abasirikare baba baragize uruhare yaba urwo gufasha, urwo guha inkunga abakoraga Jenoside cyangwa urundi urwo ari rwo rwose.

Ni icyemezo kitanyuze abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, banakunze kugaragaza uruhare rw’abo basirikare bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994 aho bafashije Interahamwe n’abandi bari bamaze gukora Jenoside, guhungira mu cyahoze ari Zaire.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo Minisitiri w’Ingabo yakiraga Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda
Biyemeje gukomeza gutsimbataza umubano mu bya gisirikare

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Hamenyekanye ukwezi Papa Francis ashobora gusubukuriraho urugendo rwe muri DRCongo

Next Post

Mugunga Yves wa APR FC yavunikiye mu myitozo

Related Posts

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

by radiotv10
25/11/2025
0

Umwarimu w’imyaka 50 wigisha muri Nyanza TSS waregwaga gusambanya abana b’abakobwa babiri bacuruza ibiraha, yanabanje no kubirya ubundi akaboshyoshya akabajyana...

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

by radiotv10
25/11/2025
0

Mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, abaturage basanze umurambo w'umugabo mu nzu itabamo abantu, bigaragara ko wari umazemo...

Hadutse udusimba twatumye bamwe batangira kwikanga inzara

Hadutse udusimba twatumye bamwe batangira kwikanga inzara

by radiotv10
25/11/2025
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, batangiye kwikanga ko bashobora kugarizwa n’amapfa nyuma yuko...

Rwanda’s Visa-Free Leap: How Removing Barriers for All African Nationals Is Powering Trade and Economic Growth

Rwanda’s Visa-Free Leap: How Removing Barriers for All African Nationals Is Powering Trade and Economic Growth

by radiotv10
25/11/2025
0

In June 2025, Rwanda took a bold step by introducing visa-free travel for all African Union nationals, a landmark policy...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

IZIHERUKA

Icyo umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda Haruna avuga ku gutsindwa kw’amakipe akomeye arimo Rayon
FOOTBALL

Icyo umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda Haruna avuga ku gutsindwa kw’amakipe akomeye arimo Rayon

by radiotv10
25/11/2025
0

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

25/11/2025
Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

25/11/2025
Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

25/11/2025
Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

25/11/2025
Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

25/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mugunga Yves wa APR FC yavunikiye mu myitozo

Mugunga Yves wa APR FC yavunikiye mu myitozo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda Haruna avuga ku gutsindwa kw’amakipe akomeye arimo Rayon

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.