Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubwa mbere buratashye: The Ben na Miss Pamella basezeranye mu Murenge

radiotv10by radiotv10
31/08/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
Ubwa mbere buratashye: The Ben na Miss Pamella basezeranye mu Murenge
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamanye nka The Ben, n’umukunzi Miss Uwicyeza Pamella, bararara banditswe mu irangamimerere ry’u Rwanda nk’umugore n’umugabo nyuma yo gusezerana mu mategeko.

The Ben wari umaze amezi 10 asabye Pamella kuzamubera umugore, ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 basezeranye imbere y’amategeko.

Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zo guhogoza ziganjemo iz’urukundo, n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Mu minsi ishize, The Ben yari yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Tik Tok, buca amarenga ko uyu mwaka uzamusiga ari umugabo.

Mu butumwa bwari buherekejwe n’amashusho ye n’umukunzi we Pamella, The Ben yari yagize ati “Uyu mwaka mfite ubukwe.”

The Ben yageze mu Rwanda mu ntangiro z’uku kwezi tariki 03, mu butumire bw’igiraramo kiswe Rwanda Rebirth Celebration cyabaye tariki 06 Kanama 2022, aho yanashimishije abakunzi ba muzika nyarwanda bakitabiriye.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege, yabwiye Itangazamakuru ko yari akumbuye abantu babiri mu Rwanda ari bo Mama we ndetse n’umukunzi we Uwicyeza Pamella basezeranye uyu munsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + fourteen =

Previous Post

Gisagara: Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yavuze ko yabitewe n’ubushake bwinshi

Next Post

Impuguke yagaragaje umusaruro w’uruzinduko rwa Blinken mu by’u Rwanda na DRCongo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Impuguke yagaragaje umusaruro w’uruzinduko rwa Blinken mu by’u Rwanda na DRCongo

Impuguke yagaragaje umusaruro w’uruzinduko rwa Blinken mu by'u Rwanda na DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.