• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubwa mbere buratashye: The Ben na Miss Pamella basezeranye mu Murenge

radiotv10by radiotv10
31/08/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
Ubwa mbere buratashye: The Ben na Miss Pamella basezeranye mu Murenge
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamanye nka The Ben, n’umukunzi Miss Uwicyeza Pamella, bararara banditswe mu irangamimerere ry’u Rwanda nk’umugore n’umugabo nyuma yo gusezerana mu mategeko.

The Ben wari umaze amezi 10 asabye Pamella kuzamubera umugore, ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 basezeranye imbere y’amategeko.

Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zo guhogoza ziganjemo iz’urukundo, n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Mu minsi ishize, The Ben yari yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Tik Tok, buca amarenga ko uyu mwaka uzamusiga ari umugabo.

Mu butumwa bwari buherekejwe n’amashusho ye n’umukunzi we Pamella, The Ben yari yagize ati “Uyu mwaka mfite ubukwe.”

The Ben yageze mu Rwanda mu ntangiro z’uku kwezi tariki 03, mu butumire bw’igiraramo kiswe Rwanda Rebirth Celebration cyabaye tariki 06 Kanama 2022, aho yanashimishije abakunzi ba muzika nyarwanda bakitabiriye.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege, yabwiye Itangazamakuru ko yari akumbuye abantu babiri mu Rwanda ari bo Mama we ndetse n’umukunzi we Uwicyeza Pamella basezeranye uyu munsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Gisagara: Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yavuze ko yabitewe n’ubushake bwinshi

Next Post

Impuguke yagaragaje umusaruro w’uruzinduko rwa Blinken mu by’u Rwanda na DRCongo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Next Post
Impuguke yagaragaje umusaruro w’uruzinduko rwa Blinken mu by’u Rwanda na DRCongo

Impuguke yagaragaje umusaruro w’uruzinduko rwa Blinken mu by'u Rwanda na DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.