Ubuyobozi bw’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, bwatangaje ko kubera ubwiyongere bw’indwara y’ibicurane, abakozi b’ibi Bitaro, abarwayi n’abarwaza basabwa gukurikiza ingamba zashyizweho, zirimo guhana intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.
Aya mabwiriza akubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ibi Bitaro Bikuru bya Kaminuza, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wabyo, Dr. Mpunga Tharcisse kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025.
Iri tangazo ritangira rivuga ko ubuyobozi bwa CHUK “buramenyesha abakozi, abarwayi, abarwaza n’abatugana bose ko muri iki gihe hagaragara ubwiyongere bw’indwara y’ibicurane, buri wese asabwa gukomeza ingamba zo kwirinda no kurinda abandi.”
Iri tangazo rikomeza rigaragaza ingamba zigomba gukurikizwa, zirimo “Kwirinda ubucucike hubahirizwa guhana intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.”
Hari kandi kwambara agapfukamunwa, aho ibi byasabwe abantu bose bita ku bantu bafite indwara y’ibicurane, abayirwaye bafite ibimenyetso byayo nko gukorora no kwitsamura.
Nanone kandi abantu basabwe gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, cyangwa bagakoresha imiti yica udukoko yabugenewe.
Ni ingamba zijya gusa n’izari zarashyizweho mu bihe by’icyorezo cya Covid-19 kigeze kwaduka ku Isi, kikayishegesha mu mpande zose, zaba iz’ubuzima bw’abantu bwahatikiriye, ndetse no mu bukungu bwazambye kubera ingamba zo kwirinda iki cyorezo zirimo izatumye imirimo myinshi iharagarara.
RADIOTV10