- Umwe ati “Kugira ngo ubone agakingirizo ushobora gutega moto y’ 1 600Frw.”
- Undi ati “Ubaza umucuruzi umwe, uwa kabiri, uwa gatatu; bose bakakubwira ko ntako.”
Bamwe mu baturage baturiye agasantere ko mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kubona agakingirizo bisaba imibare irenze ubushobozi bwabo, kandi ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwo bukomeza kuzamuka, ku buryo hari abahitamo kudutizanya twakoreshejwe.
Aba baturage bo mu Kagari ka Gakoni muri uyu Murenge wa Kiramuruzi, bavuga ko aka gasantere gashyushye ku buryo n’abifuza kugira uko bigenza mu buriri, biyongera umunsi ku wundi.
Icyakora ngo ikibahangayikishije, ni ukubona udukingirizo two kwikingira kugira ngo birinde indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Umwe avuga ko umuntu ashobora gukora urugendo rw’ibilometero bitatu, atarabona agakingirizo, ku buryo abadukeneye cyane bibasaba ikiguzi gihanitse.
Ati “Kugira ngo ubone agakingirizo, ushobora gutega moto ya magana inani [800 Frw] no mu kugaruka 800, ubwo bikaba icya tandatu [1 600 Frw].”
Undi muturage agira ati “Icyo kibazo kirahari. Niba ubajije umucuruzi wa mbere akakubwira ko ntagahari, n’uwa kabiri akakubwira ko ntako, urumva ko ari ikibazo.”
Aba baturage bavuga ko ibi bituma hari n’abatizanya udukingirizo ku buryo hari n’utwo bakoresha inshuro zirenze imwe, mu gihe bizwi ko agakingirizo gakoreshwa inshuro imwe kagahita kajugunywa.
Abacuruzi bo muri aka gasantere, na bo bemeza ko udukingirizo ari ikibazo, kuko bajya kuturangira i Kiramuruzi, ariko ko utwo baranguye tudatinda mu iduka kubera ubwinshi bw’ababa badushaka.
Umwe mu bajyanama w’Ubuzima muri uyu Mudugudu uvugwamo ikibazo cy’udukingirizo, avuga ko urubyiruko rwo muri aka gace rugira isoni zo kubagana ngo baruhe udukingirizo tw’ubuntu kuko baba batinya kwandikwa imyirondoro.
Umuyobozi w’ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Nyirinkindi Aime Ernest, avuga ko mu bice byose by’Igihugu hari udukingirizo tuhacuruzwa dutangwa n’umushinga uzwi nka SFH ugira uruhare mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kandi ko ikiguzi cyatwo cyoroheye buri wese.
Nyirinkindi Aime Ernest aboneraho gusaba abacuruzi bahanika ibiciro by’udukingirizo kubihagarika kuko bashobora no kubibazwa.
Ati “Abantu bagurisha agakingirizo gatangwa na SFH, umuntu ukagurisha amafaranga arenze ijana [100 Frw] agomba gukurikiranwa aba akora ibinyuranyije n’amategeko.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10