MTV Video Music Awards 2026 yabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri, i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu birori byaranzwe n’ibihembo byinshi, ibikorwa by’abahanzi bakomeye ndetse n’ibihe byibanze ku mateka y’umuziki.
Taylor Swift yegukanye igihembo gikomeye cya Video of the Year kubera indirimbo The Fate of Ophelia. Iki gihembo yahise acyegurira umuhanzi w’icyamamare Dolly Parton uherutse gutabaruka. Swift kandi yahawe MTV VMA Artist Director Honors, igihembo cyatanzwe bwa mbere muri uyu mwaka mu rwego rwo guha agaciro abahanzi bagize uruhare mu kuyobora no guteza imbere amashusho y’indirimbo.
Madonna na we yagaragaje ubudahangarwa bwe muri ibi birori, aho yegukanye ibihembo birindwi, birimo Artist of the Year na Best Dance. Uyu muhanzikazi waherukaga muri ibi bihembo mu myaka 23 ishize yanataramiye abitabiriye ibi birori afatanyije n’abarimo Sabrina Carpenter na Charli XCX.
Mu bandi bahanzi bagize ijoro rikomeye harimo LISA, wegukanye Best Pop, na Sienna Spiro, wahawe Best New Artist. BTS nayo yegukanye Song of the Year ndetse na Best K-Pop.
Ibi birori kandi byaranzwe no guha icyubahiro amateka y’umuziki. Ibi birori kandi byagarutse ku mateka y’umuziki, aho itsinda Nirvana ryahawe igihembo cy’icyubahiro cya Michael Jackson Video Vanguard Award, gihabwa abahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere amashusho y’indirimbo.
Kacey Musgraves yatanze icyubahiro kuri Dolly Parton binyuze mu gitaramo cyihariye yakoze. Umuhanzi wari icyamamare mu muziki wa Pop, George Michael na we yahawe icyubahiro mu gitaramo cyarimo RAYE, SOMBR na Teddy Swims.
Ibirori bya VMAs 2026 byayobowe n’icyamamare mu muziki Snoop Dogg, ndetse iba inshuro ya mbere kuva mu 2017 ibi bihembo bisubiye mu burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sosthene NKURUNZIZA
RADIOTV10