Ufite ubumuga witabiriye Miss Rwanda hari abamugeneye ibihembo birimo ingurube

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kompanyi y’ubworozi bw’Ingurube, yageneye ibihembo Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ryasojwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Iri rushanwa ryarangiye ku wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, ryegukanywe na Nshuti Muheto Divine mu gihe Uwimana Jeannette we yahembewe kugira umushinga ufite agashya.

Izindi Nkuru

Ibi byatumye Uwimana Jeannette ahembwa na Banki ya Kigali ibihumbi 500 Frw ndetse akanaba uwamamaza iyi Banki.

Uyu mukobwa yahise atangaza ko afite umushinga wo korora ingurube ndetse amafaranga yazakura muri uyu mushinga akazayifashisha mu gushinga ubucuruzi bwa Restaurane cyangwa Hoteli.

Kompanyi y’ubworozi bw’ingurube yitwa Vision Agribusiness Farm Ltd, yahise igenera ibihembo uyu mukobwa kubera ubutwari yagize agatinyuka akitabira iri rushanwa.

Iyi kompanyi yahise itangaza ibihembo igeneye Uwimana Jeannette birimo “ingurube ihaka y’icyororo cya kijyambere ifite agaciro k’ibihumbi Magana ane na mirongo itanu (450 000Frw).

Iyi kompanyi kandi yemereye Uwimana amahugurwa y’ubworozi bw’ingurube, yahaye ibihembo uyu mukobwa bifite agaciro k’ibihumbi 875 Frw.

Itangazo ritangaza ibi bihembo risoza rigira riti “Tubyemeye tugamije gushyigikira uyu Miss no gushishikariza urubyiruko kwitabira imishinga y’ubworozi n’ubuhinzi no gushimira Miss Uwimana Jeannette ubutwari yagize bwo gutinyuka kubera urugero abandi babana n’ubumuga.”

Miss Uwimana Jeannette

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru